Iyi tombola yabereye i Nyon mu Busuwisi, yayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UEFA, Giorgio Marchetti, ari kumwe n’Umurusiya Andrey Arshavin nka Ambasaderi w’irushanwa ry’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22 rizasorezwa i St Petersburg.
Giorgio Marchetti yakoraga mu gakangara k’amakipe yabaye aya kabiri naho Arshavin agakora mu k’amakipe yabaye aya mbere nyuma yo kuyegeranyirizwa na Michael Heselschwerdt ushinzwe Amarushanwa y’Amakipe muri UEFA.
Ikosa rya mbere ryabaye muri iyi tombola ni ukuba Villarreal yabanje gutombora Manchester United byari kumwe mu Itsinda F. Ibi byahise biteshwa agaciro, iyi kipe yo muri Espagne itombola Manchester City.
Ikosa rya kabiri ni ukuba ubwo Atlético Madrid yatombolaga, Manchester United yakuwe mu makipe bishobora guhura, birangira itomboye Bayern Munich mu gihe iyi kipe yo mu Bwongereza yisanze izahura na Paris Saint-Germain.
Aya makosa yafashwe nk’ubujura bwakunze kuvugwa kenshi muri tombola ya UEFA Champions League, byatumye amwe mu makipe asaba ko tombola isubirwamo.
Ibinyujije kuri Twitter, UEFA Champions League yatangaje ko “Habayeho amakosa bitewe na ‘software’ yifashishwa muri tombola. Tombola yabaye yateshejwe agaciro, irasubirwamo saa 15:00 CET (saa Kumi z’i Kigali)”.
Imikino ibanza ya 1/8 cya UEFA Champions League ya 2021/22 izaba tariki ya 14&15, 22&23 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura iza tariki ya 8&9, 15&16 Werurwe 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!