00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tony FA yanyagiye Muhisimbi mu mukino itishimiye imisifurire (Amafoto na Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 May 2026 saa 11:45
Yasuwe :

Urugamba rugeze aho rukomeye mu makipe yo mu Cyiciro cya Kabiri ashaka kuzamuka mu cya Gatatu, dore ko Tony FA yanyagiye Muhisimbi ibitego 4-0, mu mukino w’imisifurire itavuzweho rumwe.

Ni umukino wa gatanu mu ya kamarampaka wabereye ku kibuga cy’i Musanze kiberaho imikino ya Tony FA, wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2026.

Ku munota wa gatandatu, Erirohe yahereje umupira Abanganyingabo Cyusa Arnold, ateye ishoti mu izamu ntiyashyiramo imbaraga ujya mu maboko y’umunyezamu wa Muhisimbi, Ndayambaje Musilim.

Umukino wazamuye umuvuduko mu minota 15, byaje kuvamo n’ikarita y’umuhondo ku mutoza wa Tony FA, Fabio Andre Franco d’Almeida, wagaragazaga cyane kutumvikana n’ibyemezo by’abasifuzi.

Tony FA yahanahanaga neza mu kibuga hagati, yongeye kubona amahirwe imbere y’izamu, ku mupira wahinduwe na Dushime Jean Claude, ugeze kuri Mugunga Daniel ananirwa kuwushyira mu izamu.

Dushime Jean Claude wari umeze neza muri uyu mukino, yashyizwe hasi mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi amwereka ikarita y’umuhondo, agaragaza ko uyu rutahizamu yigushije.

Ku munota wa 26, Dushime yahagaze inyuma y’urubuga rw’amahina afata icyemezo arekura ishoti rikomeye, Ndayambaje Musilim awukuramo, Yangiriyeneza Erirohe asobyamo ariko usubira mu maboko ya Ndayambaje.

Muhisimbi yakiniraga inyuma, yibye umugono Tony FA, ibona koruneri yatewe na Ntwari Fabrice, ariko Turamyumukiza Pascal arawuhusha ntiwajya mu izamu.

Aya mahirwe yabyajwe umusaruro na Tony FA, izamukana umupira, Dushime Jean Claude awuhindura mu rubuga rw’amahina usanga Ngabonziza Benjamin wa Muhisimbi ahagaze nabi, awishyirira mu izamu n’umutwe ku munota wa 31.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Mugunga Daniel yazamukanye undi mupira awuhindura mu rubuga rw’amahina usanga Yangiriyeneza ahagaze neza ashyira mu izamu igitego cya kabiri.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Umutoza Mukuru wa Muhisimbi, Sibomana Emmanuel, yakoze impinduka akura mu kibuga Mbabazi Salim na Habumuremyi Eric, ashyiramo Rugamba David na Mula Omar kugira ngo yishyure.

Izi mpinduka zayikozeho kuko yafunguye umukino, Tony FA ibona igitego cya gatatu ku munota wa 44 gitsinzwe na Mugunga Daniel wazamukanye neza na Yangiriyeneza Erirohe wamuhereje umupira.

Mu gice cya kabiri Tony FA yakoze impinduka mu kibuga hagati, ikuramo Dushime Jean Claude washoboraga kwerekwa ikarita itukura, ishyiramo Nuwayo Eliades.

Ku munota wa 57, rutahizamu wa Muhisimbi, Turamyumukiza Pascal yazamukanye umupira wenyine, ageze imbere y’izamu atera ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Tony FA, Mutangwa Cedrick arirambura awukuramo.

Rutahizamu wa Tony FA, Yangiriyeneza Erirohe, yeretswe ikarita itukura ku munota wa 71, nyuma y’uko ashatse gukubita umupira, akawuhusha ahubwo agakubita umunyezamu wa Muhisimbi, Ndayambaje Musilim.

Ndayambaje bigaragara ko yababaye cyane, yahise ajyanwa mu mbangukiragutabara, asimburwa na mugenzi we Semugoma Fabrice.

Tony FA yatsinze igitego cya kane ku munota wa 86, cyavuye kuri coup-franc yatewe neza na Nuwayo Eliades, ari na ko umukino warangiye ari ibitego 4-0.

Fabio utoza Tony FA, yaganiriye na IGIHE, avuga ko ntaho umupira w’amaguru w’u Rwanda wagera mu gihe urwego rw’imisifurire rutazamuka.

Ati “Iyi si yo musifurire ikwiriye mu mikino y’abana bakiri bato. Ntabwo waza gusifura wabogamye ngo bigire icyo bitanga kuri ejo hazaza ha ruhago y’u Rwanda. Inshuro nyinshi dusifurirwa nabi cyane, byabaye umuco kandi ntacyo inzego zibikoraho.”

“Umusifuzi arambaza niba ndi umusifuzi, nkamubwira ko ndi umutoza, hanyuma akanyereka umuhondo. Mwabonye umuntu wabo wadututse ariko bakabyirengagiza. Ibi ni umwanda.”

Uyu yavugaga ni umuganga wa Muhisimbi, Komezusenge David, wanyuze hafi y’abasimbura ba Tony FA, abereka urutoki rwa musumbazose, ubusanzwe bivuze igitutsi giteye isoni, ariko ntiyabihanirwa.

Nyuma y’uyu mukino, Tony FA yahembye abakinnyi bitwaye neza, aho Sheja Djibril yahize abandi muri Werurwe, naho Bizumutima Kenny ahiga abandi muri Mata 2026. Aba bombi bahawe ibihumbi 60 Frw.

Umukino ukurikira, Tony FA ifite amanota atandatu kugeza ubu, izakina na Umutara FC ku kibuga cyayo i Musanze, mu mukino uzayihesha itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Kugeza ubu Imanzi FC yamaze kubona itike yo kuzamuka, iyoboye urutonde n’amanota 10 nyuma yo gutsinda Umutara FC igitego 1-0, ikurikirwa na Tony FA ifite atandatu inganya na Umutara FC ikayirusha igitego kimwe cy’ikinyuranyo. Muhisimbi ikaba iya nyuma n’amanota atanu.

Abakinnyi 11 Tony FA yabanje mu kibuga
Abasifuzi basifuye umukino banenzwe imisifurire
Abakinnyi 11 Muhisimbi yabanje mu kibuga
Yangiriyeneza Erirohe wafashije Tony FA ntazakina umukino utaha kuko yahawe ikarita itukura
Mugunga Daniel yishimira igitego
Mugunga Daniel yatsinze igitego cya gatatu cya Tony FA
Mula Omar wa Muhisimbi ari gukurura myugariro wa Tony FA
Dushime Jean Claude wa Tony ari gushaka uko anyura kuri Bikorimana Regis wa Muhisimbi
Fabio Andre Franco d’Almeida utoza Tony FA yanenze imisifurire
Abanganyimana Cyusa yitwaye neza muri uyu mukinnyi by'umwihariko mu kibuga hagati
Musilim Ndayambaje yajyanwe hanze ku mbangukiragutabara
Tony FA irimo abana bo mu byiciro bitandukanye
Tony FA iterwa inkunga na Jibu
Yonat Tony Miriam Listenberg uyobora Tony FA yashimiye abakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages