00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tony FA yazamutse mu Cyiciro cya Kabiri (Amafoto & Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 May 2026 saa 10:12
Yasuwe :

Ikipe ya Tony FA yatsinze Umutara FC igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wa Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Rwanda yari ikinnye bwa mbere, ihita ibona itike yo kujya mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Ni umukino wakiniwe ku kibuga cya Tony FA giherereye mu Karere ka Musanze, witabirwa n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien.

Mu ntangiriro z’umukino ku munota wa gatanu, Tony FA yahise igera imbere y’izamu ariko habaho kutumvikana hagati ya Dushime Jean Claude na Mugunga Daniel, birangira umunyezamu wa Umutara FC, Itangishaka Dieudonne, awufashe.

Nyuma y’iminota mike gusa, ubwugarizi bwa Tony FA bwakoze amakosa yo gutakaza umupira, ufatwa na rutahizamu wa Umutara FC, Dusengumukiza Jean Claude, ateye mu izamu ufatwa na Mutangwa Cedrick wari mu izamu ry’iyi kipe yari iwayo.

Mugunga Daniel wa Tony FA yahushije igitego cyari cyabazwe ku munota wa 22, ubwo yaherezwaga umupira na Sheja Djibril, ananirwa kuwushyira mu izamu kandi arebana na ryo, ahubwo awutera hejuru.

Ku munota wa 40, Umutoza wa Umutara FC, Ndayizeye Theoneste, yakoze impinduka akura Twahirwa Robert wari rutahizamu unyura mu mpande, mu kibuga ashyiramo Mugabo Anthony.

Tony FA yahise ihusha igitego, ubwo Dushime Jean Claude yacengaga abakinnyi ba Umutara FC, ahereza umupira Huzayifa Mugisha, ateye ishoti rikubita umutambiko w’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, mu cya kabiri ku munota wa 49, Umutara FC ibona igitego cyatsinzwe na Dusengumukiza Jean Claude ariko umusifuzi avuga ko yari haraririye.

Igitego cya mbere cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na kapiteni wa Tony FA, Sheja Djibril, wazamukanye umupira wenyine, ahita awushyira mu izamu ku munota wa 55.

Umutoza wa Tony FA, Fabio Andre d’Almeida, yahise akora impinduka akuramo Abanganyimana Arnauld na Mutagoma Karasira Sept, ashyiramo Nuwayo Eliades na Iradukunda Cedrick.

Ni mu gihe Umutara FC yakuyemo Dusengumukiza Jean Claude ashyiramo Munezero Jean Baptiste. Uyu yongereye imbaraga mu busatirizi, bituma barusha Tony FA yari yasubiye inyuma ikina isa n’iyugarira.

Tony FA yari itsinze igitego cya kabiri ku makosa yakozwe n’Umunyezamu wa Umutara FC, Itangishaka Dieudonne, ariko ishoti Iradukunda Cedrick wa Tony FA yohereje mu izamu rijya hanze yaryo.

Umukino warangiye ari igitego 1-0, byatumye Tony FA igira amanota icyenda ku rutonde rw’amakipe ane yakinnye kamarampaka, ikurikira Imanzi FC ifite amanota 10, Muhisimbi yatsinze Imanzi ibitego 3-1 igira amanota umunani, mu gihe Umutara FC yagiye ku mwanya wa nyuma n’amanota atandatu.

Abakinnyi ba Tony FA bishyushya
Abakinnyi b'Umutara FC bari kwishyushya
Abasifuzi bari kwishyushya
Abasifuzi b'umukino wahuje Tony FA n'Umutara FC
Abakinnyi 11 Umutara FA yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Tony FA yabanje mu kibuga
Dushime Jean Claude ashaka kunyura ku mukinnyi wa Umutara FC
Dushime Jean Claude akurikiye umupira
Umukino wa Tony FA na Umutara FC wari ukomeye
Dusengumukiza Jean Claude wa Umutara FC ashaka kunyura kuri Sheja Djibril
Sheja Djibril yishimira intsinzi y'ikipe ye
Mutagoma Sept ni umwe mu bakinnyi bafashije Tony FA kuzamuka
Sheja Djibril yishimiye kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri
Umuyobozi wa Tony FA, Yonat Tony Miriam Listenberg, ari kumwe n'umwe mu bana afasha kwiga umupira
Umuyobozi wa Tony FA, Yonat Tony Miriam Listenberg, ashimira abakinnyi be
Umuyobozi wa Tony FA, Yonat Tony Miriam Listenberg, ari kumwe n'umwe mu bana
Abafana ba Tony FA bari bayishyigikiye
Sheja Djibril na Huzayifa Mugisha bishimira igitego
Fabio utoza yifuzaga kuzamura ikipe byanze bikunze
Sheja Djibril yatsinze igitego cyazamuye ikipe, ari na cyo cya gatatu yari atsinze muri uyu mwaka
Iradukunda Cendrick n'umubyeyi we bishimiye intsinzi
Yangiriyeneza Erirohe ni rutahizamu wafashije Tony FA
Tony FA yatanze imipira ku bakinnyi bayo bazamuye ikipe mu Cyiciro cya Kabiri
Tony FA yabonye itike yo kujya mu Cyiciro cya Kabiri, ihiga kucyitwramo neza
Tony FA ni irerero rifite abana benshi ryigisha ruhago
Umuyobozi wa Tony FA, Yonat Tony Miriam Listenberg, ashimira Meya wa Musanze, Nsengimana Claudien
Umuyobozi wa Tony FA, Yonat Tony Miriam Listenberg, ari kumwe n'umwe mu bana

Amafoto: Kasiro Claude

Ndacyayisenga Emmanuel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages