Hernandez yabaye umutoza wa Mukura Victory Sports hagati ya Nyakanga 2019, aho yabanje kungiriza umutoza mukuru Mathurin Olivier Ovambe.
Mu mikino 21, Tony Hernandez yatojemo Mukura Victory Sports icyo gihe, yayihesheje amanota 36, ayifasha gusoza umwaka w’imikino wa 2019/20 iri ku mwanya wa kane.
Nyuma yo gusubira muri Espagne muri Kanama 2020, nyuma y’ukwezi kumwe yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko atazagaruka ndetse icyo gihe yifuzwaga na Real de Minas yo muri Honduras.
Ku Cyumweru, tariki ya 30 Mutarama 2022, ni bwo Mukura Victory Sports yatangaje ko uyu mutoza yongeye guhabwa akazi ndetse azayitoza mu myaka ibiri imbere.
Tony Hernandez azungirizwa na mugenzi we, Guille Pereira, bafatanya n’abandi batoza bari bahasanzwe barimo Nshimiyimana Canisius wari wasigaranye Mukura Victory Sports nyuma yo gutandukana na Ruremesha Emmanuel muri uku kwezi.
Mukura Victory Sports ya munani n’amanota 20, irakirwa na APR FC kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Mutarama 2022, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona utarabereye igihe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!