Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga 2026, ni bwo Pogačar yasize bagenzi be mu minota ya nyuma, asoza ari uwa mbere mu nzira yareshyaga n’ibilometero 155 yavaga i Mulhouse yerekeza i Le Markstein Fellering, ahagera asiga Vingegaard bahanganye iminota ine n’amasegonda 30 ku rutonde rusange.
Uyu Munya-Slovenia w’imyaka 27, ari mu bihe byiza muri iri rushanwa, dore ko ari inshuro ya kane yegukanye agace muri Tour de France y’uyu mwaka, by’akarusho kakaba kari kanakiniwe mu muhanda urimo imisozi myinshi ikunze kumuhira.
Pogačar yashimiye abafana, ati “Ngomba gushimira abafana bose baje ku mihanda. Byari ibintu ntazibagirwa. Kubona abantu benshi ku misozi yose, hafi y’amakoni y’imihanda, ntabwo nari narigeze mbibona. Ntekereza abakinnyi twese twatanze ibyishimo.”
Muri aka gace, Isaac del Toro bakinana muri UAE Emirates-XRG, yabaye uwa kabiri akurikirwa n’Umufaransa ukiri muto Paul Seixas, mu gihe Jonas Vingegaard yarangije ku mwanya wa kane.
Pogačar yifuza kwegukana Tour de France ku nshuro ya gatanu ikaba iya gatatu yikurikiranya, nyuma yo kwegukana iya 2020, 2021, 2024 na 2025. Icyo gihe azaba yiyongereye ku bandi babikoze, ari bo Louison Bobet na Chris Froome.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!