00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tour de France: Pogačar yeretse Jonas Vingegaard mu bworo bw’ikirenge arushaho kwandika amateka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 July 2026 saa 10:56
Yasuwe :

Umukinnyi w’igihangange usiganwa ku magare,Tadej Pogačar, yatsinze Agace ka 14 ka Tour de France 2026, bikomeza kumufasha kongera intera ari imbere ya Jonas Vingegaard ku rutonde rusange rw’abakinnyi, ndetse kaba aka 25 atsinze kuva yatangira kwitabira iri rushanwa mu 2020.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga 2026, ni bwo Pogačar yasize bagenzi be mu minota ya nyuma, asoza ari uwa mbere mu nzira yareshyaga n’ibilometero 155 yavaga i Mulhouse yerekeza i Le Markstein Fellering, ahagera asiga Vingegaard bahanganye iminota ine n’amasegonda 30 ku rutonde rusange.

Uyu Munya-Slovenia w’imyaka 27, ari mu bihe byiza muri iri rushanwa, dore ko ari inshuro ya kane yegukanye agace muri Tour de France y’uyu mwaka, by’akarusho kakaba kari kanakiniwe mu muhanda urimo imisozi myinshi ikunze kumuhira.

Pogačar yashimiye abafana, ati “Ngomba gushimira abafana bose baje ku mihanda. Byari ibintu ntazibagirwa. Kubona abantu benshi ku misozi yose, hafi y’amakoni y’imihanda, ntabwo nari narigeze mbibona. Ntekereza abakinnyi twese twatanze ibyishimo.”

Muri aka gace, Isaac del Toro bakinana muri UAE Emirates-XRG, yabaye uwa kabiri akurikirwa n’Umufaransa ukiri muto Paul Seixas, mu gihe Jonas Vingegaard yarangije ku mwanya wa kane.

Pogačar yifuza kwegukana Tour de France ku nshuro ya gatanu ikaba iya gatatu yikurikiranya, nyuma yo kwegukana iya 2020, 2021, 2024 na 2025. Icyo gihe azaba yiyongereye ku bandi babikoze, ari bo Louison Bobet na Chris Froome.

Tadej Pogačar yegukanye yifuza kwisubiza Tour de France
Tadej Pogačar arashaka kurushaho kwandika amateka muri Tour de France

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages