Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Mutarama 2026, ni bwo Ikipe ya Washington Spirit, yatangaje ko yongereye amasezerano y’imyaka itatu rutahizamu wayo wayigezemo mu 2021.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23, yahise aba umukinnyi wa mbere uhabwa akayabo ku Isi, aho buri mwaka azajya ahabwa miliyoni 2$ nk’uko byemejwe n’umureberera inyungu, Mike Senkowski, ubwo yaganiraga na ESPN.
Ati “Ni byiza, ndishimye, ndi umunyamugisha. Nkeka ko ari ikimenyetso cy’impinduka mu mupira w’amaguru uyu munsi. Ntabwo nabona uko nabisobanura.”
Rodman yakuyeho agahigo kari gafitwe n’Umunya Espagne, Aitana Bonmati, ufata miliyoni 1,1$, ari na we mukinnyi wa mbere ku Isi kugeza kuko yibitseho Ballon D’Or ya 2023, 2024 na 2025.
Kuva yatangira guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu 2022, yayikiniye inshuro 47, atsinda ibitego 11, harimo na bitatu aheruka kwinjiza mu Mikino Olempike ya 2024.
Rodman ukinira Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umukobwa w’umunyabigwi Dennis Rodman wakiniye Detroit Pistons yo muri NBA.







Ibitekerezo 0