Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, ni bwo ku kibuga cya Levi’s Stadium habereye uyu mukino wa nyuma wa NFL "American Football", warangiye Seattle Seahawks itsinze New England Patriots ibitego 29-13.

Mu karuhuko k’uyu mukino kaba kahariwe ibirori by’akataraboneka hacuranze umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Puerto Rico, Bad Bunny, wafashijwe n’abarimo Lady Gaga, Ricky Martin, Pedro Pascal, Cardi B, Karol G, Jessica Alba n’abandi.

Nubwo aba bose bakoze iyo bwabaga bagashimisha abakunzi b’uyu mukino ndetse bakanaha umwanya abageni babiri bagasezerana imbere y’imbaga, ntabwo byanyuze Perezida Trump.

Perezida Trump utagiye kureba uyu mukino nk’uko yabikoze mu mwaka ushize wa 2025, yavuze ko ibi birori ari byo bibi mu mateka ya Super Bowl yatangiye gukinwa kuva mu 1967.

Ati “‘Super Bowl Halftime Show’ ntiyari nziza na gato, ni yo mbi ibayeho mu mateka, ntabwo byumvikana kuko ni icyasha ku buhangange bwa Amerika, nta n’ubwo bigaragaza intsinzi yacu, ubudasa n’icyubahiro.”

“Nta muntu wumvaga ibyo uyu muhungu yavugaga, yewe n’imibyinire ye ntabwo yari myiza, by’umwihariko ku bakiri bato bamukurikiraga baba muri Amerika n’ahandi ku Isi. Ibi birori byari bimeze nko gukubita urushyi igihugu cyacu, kiba kiri kwandika amateka buri munsi.”

Bwa mbere mu mateka y’uyu mukino, ni bwo bwa mbere hatumiwe umuhanzi akaririmba indirimbo zose mu rurimi rumwe gusa [Icyesipanyolo].

Indirimbo Bad Bunny yaririmbye zirimo izakunzwe nka ‘Tití Me Preguntó’, ‘Yo Perreo Sola’, ‘Safaera’, ‘Eoo’, ‘Die with a Smile’ yakoranye na Lady Gaga, ‘Baile Inolvidable’, ‘NUEVAYoL’, ‘Lo que le pasó a Hawaii’, ‘El Apagón’, ‘CAFé CON RON’ na ‘DeBÍ TiRAR MáS FOToS’.

Perezida Trump yavuze ko igitaramo cya Super Bowl ari cyo kibi mu mateka
Perezida Trump yavuze ko igitaramo cya Super Bowl ari cyo kibi mu mateka
Bad Bunny yanenzwe na Perezida Trump ku gitaramo cye muri Super Bowl
Bad Bunny yanenzwe na Perezida Trump ku gitaramo cye muri Super Bowl