Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yatangaje byinshi bishingiye ku gahinda gafitwe n’abafana ba Rayon Sports ariko cyane cyane ako bagiriye ku mukino wa Gorilla FC.

Ku mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 7 Gicurasi 2023, Rayon Sports yatsinzwe ibitego 3-1, itakaza amahirwe yo kuguma kuri iki gikombe kuko irushwa amanota atanu na Kiyovu Sports ya mbere mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa.

Nshimiyimana yavuze ko kuva yatsindwa umukino nta byishimo bafite ariko bitabuza ikipe kumera neza kuko akazi ifite muri uyu mwaka katararangira.

Yagize ati “Ntabwo twishimye 100% kubera gutsindwa umukino uheruka [muri Shampiyona], ku ruhande rwacu ntabwo ari inkuru nziza twumvise. Amakipe yose aba ahatanye, gutakaza muri iyi minsi kwa Rayon Sports, ni ibintu bigoye kumva.”

Yongeho ati “Turacyari mu rugomba rwo guhatanira ibikombe byose nubwo muri Shampiyona byamaze kugorana kubera amakipe aturi imbere ameze neza muri iyi minsi. Mu mibare birashoboka ko Shampiyona yaza, ariko mu kibuga biragoye.”

Nshimiyimana asobanura akazi ikipe isigaje, yavuze ko kari ku Gikombe cy’Amahoro kandi nta mpamvu n’imwe ihari yo kugitakaza.

Ati “Turi muri ½ kandi biroroshye ko twakirenga tukagera ku mukino wa nyuma.”

Kugira ngo Murera igere ku ntego yihaye ni uko abafana bayigarurira icyizere, bakayifasha gutambuka imikino isigaje hibandwa ku yo babona ko yaza gutanga umusanzu ku gikombe.

Yagize ati “Nibura ku kigero cya 80% birashoboka ko twakwegukana igikombe kuko amakipe duhanganye na yo, azahura ubwayo. Umukino wa nyuma tuzawukina kandi tuwutsindwa gake dukurikije uko amateka abivuga.”

Uyu muyobozi w’ihuriro kandi yavuze ko abafana bagomba gusobanukirwa impamvu y’umukino, ariko bakanamenyera ko umusaruro uboneka mu kibuga ugirwamo uruhare na bo.

Ati “Barababaye cyane ariko ikipe iba ibakeneye mu byiza no mu bibi. Ikipe ni iyabo kandi ni bo itezeho amakiriro. Nibagaruke tuyishyigikire. Ni bo batanga iyo mishahara, bagatanga uduhimbazamushyi n’ibindi byose. Nibaze rero dusoze akazi twatangiye kuko tunaniriwe aha byaba bibabaje kuko twayisanga aho tutifuza.”

Yakomeje agira ati "Buri mukunzi wa Rayon Sports wese agomba kubigiramo uruhare kugira ngo ibeho. Usanga akenshi hari umuntu utishimiye umusaruro w’ikipe, ariko wareba ugasanga ntabwo yiyandikishije, ntabwo akanyenyeri agakanda, ntareba imikino kandi ari byo bivamo umusaruro yifuza.”

Rayon Sports iri mu mwanya mwiza wo guhatanira Igikombe cy'Amahoro kuko yatsindiye Mukura VS i Huye ibitego 3-2 mu gihe umukino wa 1/2 wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gicurasi 2023.

Nshimiyimana Emmanuel 'Matic' uyobora Fan Base ya Rayon Sports, yibukije abafana inshingano zabo ku ikipe
Nshimiyimana Emmanuel 'Matic' uyobora Fan Base ya Rayon Sports, yibukije abafana inshingano zabo ku ikipe
Nshimiyimana Emmanuel yasabye abafana ba Rayon Sports kuyiba inyuma no mu bihe bigoye
Nshimiyimana Emmanuel yasabye abafana ba Rayon Sports kuyiba inyuma no mu bihe bigoye
Nshimiyimana yasabye Aba-Rayons kwirengagiza ibyabaye muri Shampiyona, bakareba Igikombe cy'Amahoro
Nshimiyimana yasabye Aba-Rayons kwirengagiza ibyabaye muri Shampiyona, bakareba Igikombe cy'Amahoro

Video: Mugisha Dua