00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

«Turahagarara ku ishema ry’igihugu» -Nshimiyimana

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 8 June 2013 saa 11:49
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru «Amavubi» ku munsi w’ejo izaba ihanganye n’ikipe ya Mali. Mu byiringiro abakinnyi b’u Rwanda bafite, harimo guharanira ishema ry’igihugu bakitwara neza imbere ya Mali iraba iri imbere y’abafana bayo.
Nk’uko tubikesha l’Expression, umutoza w’Amavubi, Nshimiyimana Eric avugana n’itangazamakuru yatangaje ko abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda biteguye guharanira ishema ry’igihugu ubwo bazaba bahanganye n’ikipe ya Mali ku munsi w’ejo.
Umukino uzahuza Mali n’u (…)

Umukino uzahuza Mali n’u Rwanda n’umwe mu mikino y’amajonjora yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru kizabera muri Brezil mu 2014. U Rwanda rukaba ruri mu itsinda H. muri iryo tsinda u Rwanda ruza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu mikino itatu rumaze gukina.

Nshimiyimana agira ati «N’ubwo Mali iri ku mwanya mwiza, tugomba gukora ibishoboka byose tukayikuraho amanota.»

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages