Kuva mu 2023 muri Sudani hari intambara yatumye amakipe yaho adakina shampiyona aho ashaka izindi akinamo kugira ngo azabone uko yitabira Imikino Nyafurika.

Ku wa 24 Ukwakira 2025 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko ryamaze kwemerera Al-Hilal SC Omdurman, Al-Merrikh na Al-Ahli Wad Madani gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League, ibyo abanyamupira bakomeje kwishimira.

Ubwo umutoza wa APR FC, Talib Abderrahim yabazwaga uko yakiriye iyi nkuru ndetse n’icyo aya makipe azafasha ruhago y’u Rwanda, uyu mugabo yagaragaje ko ari ibintu byiza.

Ati “Benshi mu bakinnyi b’ariya makipe bari ku rwego rwo hejuru rero iyo ukina n’ikipe ifite abakinnyi bakomeye nawe biguha imbaraga. Abakinnyi bacu bazazamura urwego kubera guhura n’amakipe meza. Umupira w’u Rwanda uzabyungukiramo cyane. Ndashima umuntu wazanye aya makipe.”

Haringingo Francis Christian utoza Kiyovu Sports we yagaragaje ko n’Ikipe y’Igihugu izabyungukiramo.

Ati “Ni ikintu cyiza cyane. Tugiye gukina n’ikipe iri mu matsinda ya CAF Champions League, aho umukinnyi azajya yipima natwe ataboza nuko kuko haje abeza.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni amakipe afite ubushobozi abakinnyi bazitwara neza bazagurwa. Urwego rwa Shampiyona ruzazamuka cyane n’imikino ibe myinshi. N’Ikipe y’Igihugu izabyungukiramo kuko abakinnyi bazaba bazamuye urwego.”

Imikino ya Rwanda Premier League izava kuri 240 ibe 342 ubwo aya makipe azaba yongewemo.

Al-Hilal SC Omdurman yamaze kugera mu matsinda ya CAF Champions League yatangaje ko izajya yakirira imikino yayo muri Stade Amahoro akenshi itajya ibasha kwigonderwa n’amakipe yo mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye imikino y’amatsinda ya Champions League mu gihe bwa mbere rukinirwamo imikino y’amatsinda y’imikino Nyafurika ari mu 2018 ubwo Rayon Sports yari muri CAF Confederation Cup.

Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahim yagaragaje ko amakipe yo muri Sudani azafasha cyane Shampiyona y'u Rwanda
Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahim yagaragaje ko amakipe yo muri Sudani azafasha cyane Shampiyona y'u Rwanda
Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yavuze ko Amavubi azungukira mu kongera amakipe yo muri Sudani muri Rwanda Premier League
Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yavuze ko Amavubi azungukira mu kongera amakipe yo muri Sudani muri Rwanda Premier League
Al-Hilal SC Omdurman iritezwe cyane muri Shampiyona y'u Rwanda
Al-Hilal SC Omdurman iritezwe cyane muri Shampiyona y'u Rwanda