APR FC itaratsindwa mu mikino itanu imaze gukina mu itsinda A, yari yakiriye AS Muhanga kuri Stade Huye, iyitsinda ibitego 3-1.

Manishimwe Djabel yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC ku munota wa 27, ariko nyuma y’iminota itanu, AS Muhanga yishyurirwa na Ikema Duru kuri penaliti.

Jacques Tuyisenge ukirutse imvune yagiriye muri CHAN 2020, yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri ndetse atsindira APR FC ibindi bitego bibiri ku munota wa 62 n’uwa 68.

Undi mukino wo muri iri tsinda, Bugesera FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0 bya Kwitonda Alan ‘Bacca’ na Rucogoza Djihad.

Iri tsinda riyobowe na APR FC ifite amanota 15, Gorilla FC ifite amanota icyenda ku mwanya wa kabiri, Bugesera ikagira atatu ku mwanya wa gatatu mu gihe AS Muhanga ifite ubusa.

Gasogi United yakomeje umunsi wa nyuma mu itsinda B

Amakipe abiri azakomeza mu itsinda B azamenyekana ku wa Mbere ubwo hazaba hasozwa iki cyiciro.

Igitego cya Yamini Salumu mu gice cya mbere, cyafashije Gasogi United gutsindira Rutsiro FC kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatanu.

Gasogi United izasoreza kuri Rayon Sports, yahise igira amanota arindwi, iyanganya na Kiyovu Sports.

Rayon Sports ni yo iyoboye iri tsinda n’amanota umunani, ni nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu gihe Rutsiro FC ifite amanota atanu.

APR FC ni yo kipe itaratsindwa mu gihe hamaze gukinwa imikino itanu
APR FC ni yo kipe itaratsindwa mu gihe hamaze gukinwa imikino itanu