Yabigarutseho nyuma y’imyitozo ibanziriza iya nyuma, yabaye ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025.
Urucaca ruzakira APR FC ku wa Gatandatu, saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona.
Mu kwigamba kwinshi, Minani Hemed yagaragaje ko nta kabuza azatsinda APR FC.
Yagize ati “Uyu mukino tugiye gukina na APR FC ndagira ngo mbwire abana bavutse mu 2010 na 2015 ko bazongera kubona isenene muri Kigali. Turagwisha isenene kubera ibyishimo tuzatanga.”
“Uyu mukino turasabwa kuwutsinda uko byagenda kose. Ntabwo wavuga ngo waguze neza ugera kuri APR ugatega umugongo bagakubita. Kuyitsinda ni ikimenyetso cyiza.”
Minani yakomeje avuga ko icyazamufasha gutsinda ari ikipe nziza mu bice byose.
Ati “Icyo nzashoboresha APR FC ni abakinnyi bari mu byiciro byose, abaringaniye, abakuru, kongeraho umutoza ndetse n’icyizere nabonye mu myitozo. Icyo nkusubiriramo nuko nzatsinda APR isenene zikagwa kandi ibirori bizakomeza kugeza mu mpera z’umwaka.”
Ibi kandi byashimangiwe n’umutoza Haringingo Francis Christian wagaragaje ko abakinnyi be bameze neza kandi biteguye kuzabona intsinzi.
Ati “Abakinnyi bameze neza turi kuzamura urwego. Niyo myitozo turi kwibandaho cyane yo kugerageza gutsinda. Kubaka ikipe ntabwo byoroshye kuko ni nshya ku kigero cya 90% rero guhuza umukino nibyo turimo.”
“Mu mupira ntakidashoboka, ni umukino tuzajyamo dushaka amanota atatu kugira ngo twigire imbere ku rutonde. Ni umukino utazaba woroshye ariko twiteguye guhatana.”
Nyuma y’iminsi ine ya shampiyona imaze gukinwa, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 10 n’amanota atanu, mu gihe APR FC iri ku wa Gatanu n’amanota atandatu mu mikino ibiri imaze gukina.





Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Byiringiro Innocent





Ibitekerezo 0