APR FC ifite umukino w’ikirarane izahuramo na Al-Hilal SC, yasoje imikino ibanza irushwa amanota abiri n’iyi kipe yo muri Sudani iyoboye Shampiyona y’u Rwanda.
Abajijwe uburyo babona ikipe yitwaye mu gice kibanza cya Shampiyona, Chairman w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, Brig Gen Deo Rusanganwa, yabwiye IGIHE ko basoje iyi mikino bakina neza, ariko icyo batekereza cyane ari ukuzitwara neza mu marushanwa Nyafurika.
Ati “Imbere mu gihugu, urwego rwacu ruhora ruri hejuru. Njya mbisubiramo, twe turatekereza hanze, aha ibyacu twarabikoze. Turabona ikipe iri kwitwara neza, umutoza ari kugenda amenya abakinnyi be n’uburyo abakinishamo agenda abumenya, byose murabibona.”
Yongeyeho ko ubu ikiraje ishinga ubuyobozi bwa APR FC ari ukubaka ikipe ikomeye ikina ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Ubu ikituraje ishinga ni ukureba ngo turubaka gute ikipe ikomeye, ikina ku ruhando mpuzamahanga. Ubu ikipe imeze neza, hari ibyo abatoza batubwiye, nitwicara mu nama bazatubwira imyanya bashaka kongeramo imbaraga ku buryo tuzarangiza Shampiyona dufite gahunda y’uko bizagenda.”
Uyu muyobozi yavuze kandi ko APR FC iteganya kongeramo indi myanya ishinzwe tekinike, aho abazayijyamo bazafatanya n’abatoza mu gukurikirana abakinnyi bakiri bato.
Kugira ngo APR FC isubire mu marushanwa Nyafurika idasibamo kuva mu 2020, bizayisaba kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda cyangwa kuba iya kabiri mu gihe haba hari indi kipe yatwaye Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.
Nubwo iyi kipe imaze kwegukana Shampiyona y’u Rwanda inshuro 23 yitabira kenshi ayo marushanwa, mu myaka itatu ishize ntiyorohewe no gutombora Pyramids FC yo mu Misiri, iri mu makipe akomeye muri Afurika, yayisezereye muri izo nshuro zose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!