00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi buzacakirana na Argentina muri ¼

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 2 July 2014 saa 01:28
Yasuwe :

Nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’umunyezamu wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Tim Howard, u Bubiligi bwamutsinze ibitego 2-1 mu gice cy’inyongera bukatisha itike ya ¼ , buzahura na Argentina.
Iminota isanzwe 90 y’umukino yarangiye banganya 0-0, bisaba ko bakina iminota 30 yinyongera.
Umutoza w’u Bubiligi Marc Wilmots yakuyemo Divock Origi ufite inkomoko muri Kenya hinjira Romelu Lukaku wo muri Repubulika Iharanira Demorasi ya Congo (DRC).
Ku munota wa 93, ku mupira yahawe na Lukaku, (…)

Nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’umunyezamu wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Tim Howard, u Bubiligi bwamutsinze ibitego 2-1 mu gice cy’inyongera bukatisha itike ya ¼ , buzahura na Argentina.

Iminota isanzwe 90 y’umukino yarangiye banganya 0-0, bisaba ko bakina iminota 30 yinyongera.

Umutoza w’u Bubiligi Marc Wilmots yakuyemo Divock Origi ufite inkomoko muri Kenya hinjira Romelu Lukaku wo muri Repubulika Iharanira Demorasi ya Congo (DRC).

Ku munota wa 93, ku mupira yahawe na Lukaku, Kevin de Bryne yatsinze igitego cya mbere.

Igice kibanza [cy’inyongera] cyihariwe n’u Bubiligi bwasatiraga cyane byatumye ku munota wa 105, Lukaku atsinda icya kabiri, aba umukinnyi wa 6 utsindiye iki gihugu muri iyi mikino iri kubera muri Brazil.

U Buholandi nicyo gihugu kimaze gutsindirwa n’abakinnyi benshi 7.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Julian Green w’imyaka 19 ukinira Bayern Munich yinjiye asimbuye Alejandro Bradley atsinda igitego cy’impozamarira ku mupira wa mbere yari akozeho.

Umunyemu wa USA, Tim Howard yakuyemo imipira 15 y’ibitego byari yabazwe, myinshi ku mukino umwe w’igikombe cy’Isi kuva mu 1966.

Ibitego 4 kuri 7 u Bubiligi bwatsinze muri iyi mikino byinjijwe n’abakinnyi basimbuye. Ni ku nshuro ya kabiri u Bubiligi bugiye gukina ¼ cy’irangiza nyuma y’1986.

Nibura amakipe 8 yari yabaye aya mbere mu matsinda niyo ahuriye muri ¼ cy’irangiza.

Argentina izacakirana n’u Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu saa 18.00 kuri Estádio Nacional Mané Garrincha.

Gahunda ya 1/4 cy’irangiza

U Bufaransa vs u Budage, tariki ya 4/7 saa 18.00 @Estadio do Maracanã

Brazil vs Colombia, tariki ya 4/7 saa 22.00 @Castelão

Argentina vs u Bubiligi, tariki ya 5/7 saa 18.00 @Estádio Nacional Mané Garrincha

U Buholandi vs Costa Rica, tariki ya 5/7 saa 22.00 @Arena Fonte Nova

Perezida Obama yakurikiranye uyu mukino nubwo basezerewe
Umunyezamu wa USA wakuyemo ibitego 15 byabazwe yabaye umukinnyi mwiza w'umukino
Mbere y'umukino, Visi Perezida wa USA, Joe Biden yasuye abakinnyi mu rwambariro
Guhangana byavuye mu mupira w'amaguru bigera no muri filime
Abatuye i Chicago bahuriye muri stade
Uko Abanyamerika bari bitabiriye kurebera mu ruhame umukino w'ikipe yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages