00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwanyagiye Portugal ya Cristiano Ronaldo

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 16 June 2014 saa 08:39
Yasuwe :

Umukino wa mbere mu itsinda G, u Budage bwanyagiye Portugal ibitego 4-0 harimo bitatu bya Thomas Müller mu gihe myugariro wa Portugal, Pepe yahawe ikarita y’umutuku.
Ku munota wa 12, Thomas Muller wari ukiniye u Budage umukino wa 50 yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti ku ikosa Pereira yari akoreye Mario Götze.
Myugariro wa Borussia Dortumund, Mats Hummels yatsindiye u Budage igitego cy’umutwe kuri koroneri yari itewe na Mesut Özil ku munota wa 32.
Pepe yaje guhabwa ikarita (…)

Umukino wa mbere mu itsinda G, u Budage bwanyagiye Portugal ibitego 4-0 harimo bitatu bya Thomas Müller mu gihe myugariro wa Portugal, Pepe yahawe ikarita y’umutuku.

Ku munota wa 12, Thomas Muller wari ukiniye u Budage umukino wa 50 yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti ku ikosa Pereira yari akoreye Mario Götze.

Penaliti : Pereira yari akoreye Mario Götze, Muller atsinda igitego

Myugariro wa Borussia Dortumund, Mats Hummels yatsindiye u Budage igitego cy’umutwe kuri koroneri yari itewe na Mesut Özil ku munota wa 32.

Pepe yaje guhabwa ikarita y’umutuku nyuma yo gukubita umutwe Müller.Kuva mu 2002, Portugal imaze kubona amakarita 6 y’umutuku mu mikino 15.

Ikarita y'umutuku: Pepe uyakubise umutwe Muller, ikarita ya 6 kuri Portugal mu mikino 15

Mbere yo kujya kuruhuka, Müller yatsinze igitego cya gatatu cy’u Budage ku mupira wagaruwe nabi na Alves, intsinzi ngari mu gice cya mbere ibonetse muri iki gikombe.

Özil yasimbuwe na Andre Schürrle, ku munota wa 75, ku ikosa myugariro w’u Budage Benedikt Howedes yari rikorewe Eder, Portugal isaba penaliti ariko umusifuzi w’Umunyaseribia Milorad Mazic akomeza umukino.

Uyu mukino usize imvune zikomeye mu b’inyuma ha Portugal kuko Hugo Almeida na Fabio Coentrao basohotse mu kibuga kubera imvune.

Sepp Blatter, umuyobozi wa FIFA na Angela Merkel
Nyuma y'umukino Chanceliere w'u Budage, Angela Merkel yasanze abakinnyi mu rwambariro kubashimira akazi bari bakoze

Müller yaje gutsinda igitego cya gatatu cye, cya kane k’u Budage ku munota wa 78 umupira watewe na Schürrle myugariro wa Portugal, André Almeida ananirwa kuwugarura. Müller niwe wari watsinze ibitego byinshi mu 2010, igitego yatsinze cyabaye icya 6 mu mikino 4 y’igikombe cy’Isi.

Umunya Argentina Gonzalo Higuaín niwe waherukaga gutsinda ibitego 3 mu gikombe cy’Isi batsinda Koreya y’Epfo ibitego 4-1 tariki ya 17 Kamena 2010.

U Budage bukomeje umuhigo wo kuba kuva mu 1990 bataratsindwa umukino ubanza w’igikombe cy’Isi.

Intsinzwi y’ibitego 4-0 niyo ngari kuri Portugal mu gikombe cy’Isi. Espagne nicyo gihugu kimaze gutera penaliti nyinshi mu gikombe cy’Isi, 17, ikurikiwe n’u Budage bwatsinze 13.

Nyuma y’umukino wa 10 hamaze gutsindwa ibitego 41 mu gihe mu 2010 hari hatsinzwe 20.

Abakinnyi b'Abadage bifurizaga Michael Schumacher wavuye muri koma gukira
Byari ibyishimo bikomeye ku bafana b'Abadage batsinze Portugal 4-0
Ingamiya iragurisha umutwe yari yemeje ko Portugal itsinda, umukino urangira ari u Budage butsinze ...

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages