Igitego cya Mario Götze yatsinze Argentina ku munota wa 113 gitumye u Budage butwara igikombe cya kane cy’Isi, cya mbere nyuma yo kwiyunga mu 1990.
Götze yasimbuye Miloslave Klose ku munota wa 88, yaherejwe umupira na Andre Schürrle ahagarika umupira ku gituza ahita atsinda igitego.
Iki gitego cya Mario Götze wabaye umukinnyi mwiza w’uyu mukino gikuyeho umuhigo w’igikombe cyo mu 1998 cyari cyatsinzwemo ibitego 171.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye ari 0-0 nubwo Gonzalo Higuain na Lionel Messi babonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko bapfusha ubusa uburyo mu gihe myugariro w’u Budage, Benedikt Howedes yateye umupira ukubita igiti cy’izamu.
Byatunguranye ubwo mbere y’umukino Sami Khedira yavunikaga ahita asimbuzwa Christoph Kramer nawe wavunitse ku munota wa 31 asimbuzwa Andre Schürrle.
Mu gice cya mbere, Gonzalo Higuaín yatsinze igitego ku mupira yahawe na Ezequiel Lavezzi cyanzwe n’umusifuzi wungirije kuko yari yaraririye.
Palacio yabonye uburyo wo kwinjiza igitego Argentina arobye umupira umunyezamu Manuel Nueur ujya hanze.
Mu 2002, u Budage bwatsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi na Brazil ibitego 2-0. Mu gikombe cy’u Burayi 2004 basezerewe mu matsinda, umutoza Rudi Voller aregura batangira kubaka ikipe nshya.
Mu bikombe bibiri byaherukaga, u Budage bwakinaga imikino ya 1/2 , butwaye igikombe cy’Isi baherukaga mu 1990 batsinze Argentina igitego 1-0 ku munota wa 85 cya Andreas Brehme. Ni ku nshuro ya mbere, ikipe y’i Burayi itwarira igikombe cy’Isi muri Amerika.
Ni igikombe cy’Isi cya kane (1954, 1974, 1990 na 2014), Brazil niyo ifite byinshi yatwaye bitanu.
U Budage bumaze gutsinda ibitego 18 mu gikombe cy’Isi bunganya na Brazil nayo yatsinze 18.
Mu bindi bihembo byatanzwe
Lionel Messi yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa
Manuel Neuer, umunyezamu mwiza
Paul Pogba, umukinnyi mwiza ukiri muto
James Rodriguez, umukinnyi watsinze ibitego byinshi, 6.



















TANGA IGITEKEREZO