00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intsinzi ya PSG yateje Abafaransa akaga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 31 May 2026 saa 07:22
Yasuwe :

Amaduka yo mu mijyi itandukanye y’u Bufaransa by’umwihariko uwa Champs-Élysées, yafunzwe mbere na nyuma y’umukino Paris Saint-Germain yatsindiyemo Arsenal ikegukana UEFA Champions League, bamwe mu bafana batabwa muri yombi kubera gukora ibyaha bishimira intsinzi.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026, ni bwo mu Mujyi wa Budapest muri Hongrie habereye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu
Bwongereza.

Uyu mukino wasize Paris Saint-Germain ibonye intsinzi kuri penaliti 4-3, nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino, byatsinzwe na Kai Havertz na Ousmane Dembélé.

Mbere y’uko uyu mukino uba, ubwoba bwari bwinshi ku bafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Paris, kuko mu mwaka ushize ubwo PSG yegukanaga ibikombe abafana barishimye birara mu maduka barayangiza bikomeye.

Iyi ni yo mpamvu benshi bahisemo kubaka amadirishya y’ibyuma yo gufugisha amaduka yabo kugira ngo PSG niyongera gutsinda hatagira abafana bongera kubangiriza.

Bidatinze PSG yatsinze, nk’uko byari byitezwe abafana bahita bajya mu mihanda batangira guturitsa ibishashi by’umuriro n’ibindi bikorwa bitemewe, naho abarebeye imikino mu tubari turi hafi ya Parc des Princes bangije ibikoresho byaho nka za televiziyo bareberagaho.

Ibyo bavikoraga kandi ari na ko bahangana n’inzego zishinzwe umutekano, ibyatuma hatabwa muri yombi abagera kuri 79, muri bo 45 bo barafungwa. Mu Mujyi wa Paris harabarirwa abafana byibuze ibihumbi 20 binjiye mu mihanda.

Abapolisi ibihumbi 22 bahise bashyirwa mu mihanda itandukanye mu Bufaransa, harimo abapolisi 8000 bari mu Mujyi wa Paris gusa.

Mu mwaka ushize w’imikino ubwo PSG yegukanaga UEFA Champions League yari iya mbere mu mateka, hangijwe ibikorwa bitandukanye binahagarika ingendo zimwe na zimwe mu mujyi.

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Laurent Nunez, yijeje umutekano ati “Birakabije ariko ingamba zikomeye na zo zashyizweho mu kurinda umutekano wa buri wese.”

Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ari na zo ifite mu mateka yayo.

Buri wese ufite ibikorwa hafi y'umuhanda yagerageje kubihisha
Amaduka yafunzwe kubera kwikanga umutekano muke watezwa n'abafana ba PSG
Abafana ba PSG bazwiho gucana ibishashi bitera ubwoba abantu benshi
Ousmane Dembélé yatsinze igitego kuri penaliti
Ousmane Dembélé yafashije PSG kubona intsinzi
PSG yegukanye UEFA Champions League ya kabiri yikurikiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages