U Bufaransa bwanganyije na Equateur buyobora itsinda E buzahura na Nigeria muri 1/8 mu gihe ibitego 3 bya Shaqiri byahaye u Busuwusi itike buzakina na Argentina ya Lionel Messi kuwa Kabiri.
Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps yakoze impinduka 6 ku ikipe yatsinze u Busuwisi, agarura abakinnyi batanu barimo umunyezamu Hugo Lloris, Mamadou Sakho, Blaise Matuidi, Moussa Sissokho na Karim Benzema.
Ku munota wa 50, kapiteni wa Equateur, Antonio Valencia yahawe ikarita y’umutuku ku ikosa yakoreye kuri Lucas Digne.
Bumwe mu buryo bukomeye bwo kubona igitego bwagaragaye ni umutwe watewe na Paul Pogba ugakurwamo n’umunyezamu, Alexander Dominguez n’ishoti rya Sissoko mbere y’uko Inner Valencia wa Equateur agerageza amahirwe ariko Lloris akawukuramo.
Deschamps yavuze ko kuba bayoboye itsinda bibahaye imbaraga, yemeza ko yagombaga guha umwanya n’abandi bakinnyi kugira ngo bose bamenyere byamufashe mu mikino iri imbere.
Yagize ati “ Dufite iminsi 5 yo kwitegura Nigeria. Dutsinda u Busuwisi benshi baduhaye icyizere kirenze gusa byagaragaye ko hari ibyo tubura ubwo twakinaga na Equateur mu gihe dutegura umukino wa Nigeria ikomeye yakinnye na Argentina.”
Umutoza wa Equateur, Reinaldo Rueda yavuze ko bagowe n’umukino ubwo Valencia yari avuyemo anenga bimwe mu byemezo byafashwe n’umusifuzi wo muri Cote d’Ivoir Noumandiez Doue wari wungirijwe n’Umurundi Jean Claude Birumushahu.
Undi mukino wo muri itsinda, u Busuwisi bwatsinze Honduras ibitego 3 bya rutahizamu wa Bayern Munich, Xherdan Shaqiri ku munota wa 6, 31 na 71.
Shaqiri abaye umukinnyi wa kabiri muri iki gikombe utsinze ibitego bitatu mu mukino umwe nyuma ya Thomas Muller ubwo u Budage bwatsindaga Portugal.
Umutoza wa Honduras Luis Fernando Suarez watsinzwe umukino wa gatatu yahise yegura avuga ko ibyo yari yemeje atabigezeho. Suarez yatozaga Honduras kuva muri Werurwe 2011.
Muri 1/8, kuwa Mbere u Bufaransa buzakina na Nigeria saa saa 18.00 naho Argentina n’u Busuwisi bikina kuwa Kabiri saa 18.00.



















TANGA IGITEKEREZO