00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwatangiye neza imikino ya Euro 2024

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 June 2024 saa 07:17
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatsinze iya Autriche igitego 1-0, mu mukino wa mbere mu y’Igikombe cy’u Burayi wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 17 Kamena 2024.

Uyu mukino ni umwe mu iyari ihanzwe amaso cyane ko u Bufaransa buri mu bihugu bihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, bityo benshi bifuzaga kureba isura butangirana.

U Bufaransa bwatangiranye umukino imbaraga, mu minota 20 bwari bwahushije uburyo butatu bw’ibitego, ubwa Kylian Mbappé, Marcus Thuram na Antoine Griezmann.

Mu minota 30, Autriche yatangiye kuzamura icyizere ari nako itangira kugera imbere y’izamu rya Mike Maignan ariko ntibashe kuribonezamo neza.

Ku munota wa 35, iyi kipe yazamutse yihuta cyane Marcel Sabitzer acomeka umupira imbere y’izamu ariko bawuteye, umunyezamu Maignan awukuzamo ukuguru ujya muri koruneri.

U Bufaransa bwahise buzamuka bwihuta cyane, Ousmane Dembélé ahereza umupira Mbappé awuhinduye imbere y’izamu, myugariro Maximilian Wöber aritsinda iyi kipe iyobora umukino ku munota wa 38.

Igice cya mbere cyarangiye u Bufaransa bwatsinze Autriche igitego 1-0.

Amakipe yombi yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ariko u Bufaransa buhusha uburyo bwinshi bw’ibitego.

Ku munota wa 56, Mbappé yacomekewe umupira mwiza ariruka asigarana n’umunyezamu Patrick Pentz bonyine ariko ateye ishoti umupira ujya hejuru y’izamu.

Ku mumota wa 66, iyi kipe yongeye guhusha uburyo bukomeye, ku mupira Theo Hernández yahinduye imbere y’izamu Griezmann araserebeka ariko ntiyawushyikira.

Mu minota 75, Autriche yakomeje gusatira no kugerageza kwishyura igitego ariko umunyezamu Maignan akayibera ibamba. Iyi kipe yakomeje gusatira bikomeye ariko ikabura uko itera mu izamu.

Umukino warangiye, u Bufaransa bwatsinze Autriche igitego 1-0, butangira neza Igikombe cy’u Burayi buhabwa amahirwe yo kwegukana. Undi mukino wo muri iri tsinda, u Buholandi bwatsinze Pologne igitego 1-0.

Indi mikino yabaye ku wa Mbere, Romania yatsinze Ukraine ibitego 3-0, u Bubiligi butungurwa na Slovakia ibutsinda igitego 1-0.

Iyi mikino izakomeza ku wa Kabiri, tariki 18 Kamena 2024, ahateganyijwe imikino ibiri. Turkiya izahura na Georgie saa 18:00, mu gihe Portugal izasoza ikina na Repubulika ya Czech saa tatu.

U Bufaransa bwatangiye neza Igikombe cy'u Burayi
Wari umukino urimo ishyaka ryinshi
N'Golo Kanté yagoye Autriche cyane
Slovakie yatunguye u Bubiligi
Lukaku yangiwe ibitego bibiri mu mukino u Bubiligi bwatsinzwemo na Slovakie
Ikipe y'Igihugu ya Slovakie yatangiye Igikombe cy'u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages