Mu gihe amakipe y’ibihugu atandukanye ari kugana mu karuhuko gategurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ibihugu bitazakina Igikombe cy’Isi cya 2026, bikomeje gushaka imikino ya gicuti.
By’umwihariko ibyo muri Afurika, byo biri gushaka imikino izabifasha kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya. U Burundi buri kumwe na Togo, Zambia na Algeria.
Intamba mu Rugamba zahamagaye abakinnyi bazo batandukanye bo kujya gukina imikino ya gicuti irimo uwa Maroc uzaba ku itariki ya 26 Gicurasi, mbere yo kwisobanura na Guinée Equatoriale ku wa 4 Kamena.
Muri iyi mikino yombi izabera muri Maroc, hazaba hariyo abakinnyi batandatu bakina muri Shampiyona y’u Rwanda. Abo ni Rukundo Onesime, Henry Msanga na Gakwaya Leonard ba Police FC, Moussa Omar na Nduwimana Franck ba Gorilla FC, hamwe na Muderi Akbar wa Gasogi United.
Icyatunguranye ni uko nta mukinnyi wo muri Rayon Sports wahamagawe, mu gihe Bigirimana Abedi, Ndayishimiye Richard na Ndikumana Asman bajyaga bahamagarwa.
Gusa nubwo bimeze bityo, aba bakinnyi ni bamwe mu b’ingenzi Rayon Sports iri gutegura kugira ngo izabifashishe mu gusoza neza Shampiyona y’u Rwanda ibura iminsi ibiri yo gukina, dore ko umwanya wa kabiri mu makipe yo mu Rwanda n’amanota 52, iwuhanganiye na Kiyovu Sports ya gatatu n’amanota 51.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yabwiye IGIHE ko hari abakinnyi bari basabwe ariko basubije Ishyirahamwe rya Ruhago mu Burundi ko batazaboneka kubera imikino iyi kipe ifite.
Ati "Bari badusabye kubaha abakinnyi mu mpera z’iki cyumweru, ku wa Kabiri bakaba bari mu Barabu aho bazakinira ariko twababwiye ko bitakunda kuko dufite umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro n’imikino isoza Shampiyona mu cyumweru gitaha. Ni yo mpamvu yabiteye."
Gikundiro kandi iri kwitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzayihuza na APR FC, ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2026, kuri Stade Amahoro, kugira ngo izizere kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!