Nyuma y’igitero U Burusiya bwagabye muri Ukraine, Inteko nyobozi ya FIFA ndetse n’iya UEFA zafashe umwanzuro ko amakipe yose y’u Burusiya, ahagarikwa kwitabira amarushanwa yabo kugeza igihe azongera kubihererwa uburenganzira.
Ku ya 24 Werurwe, u Burusiya bwari kwakira Pologne mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Isi, ariko FIFA ivuga ko Pologne izakina n’izatsinda hagati ya Suède na Repubulika ya Czech kubera ko u Burusiya bwari bwahagaritswe.
CAS yatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burusiya ryahagaritse ubujurire kuwa 30 Werurwe 2022. Gusa uru rukiko rwo rwatangaje ko rukiri kwiga kuri iki cyifuzo cy’u Burusiya.
Mu kwezi gushize, ibyiringiro by’u Burusiya byo kwitabira igikombe cy’Isi cy’abagabo giteganijwe mu mpera z’uyu mwaka, i Qatar byarangiye nyuma yuko CAS yanze icyifuzo cya FUR cyo guhagarika ibihano yafatiwe na FIFA.
Amashyirahamwe menshi y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye yatangaje ko atazakina nu Burusiya nyuma y’igitero cya Ukraine, harimo nka Pologne, Suède na Repubulika ya Czech.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!