Byabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo amakipe abiri yo mu Bwongereza yahatanaga muri Shampiyona ya Northern League.

Hari mu gihe Washington FC na Bedlington zahuriraga ku mukino mu mukino wo gukuranamo mu Gikombe cyo kwibuka Ernest Armstrong wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza akayobora na Northern League imyaka 15 mbere y’uko yitaba Imana mu 1997.

Nyuma y’uko Bradley Chisholm yatsindiye Washington FC igitego ku munota wa 90 bikarangira amakipe anganyije ibitego 3-3, hatewe penaliti zigera kuri 54 kugira ngo haboneke uwigiza nkana.

Imbere y’abafana 40 bonyine, Washington FC yahise yegukana intsinzi ya penaliti 25-24.

Ibi byahise bikuraho agahigo ka penaliti 48 kari karashyizweho mu 2005 n’amakipe abiri yo muri Namibia ubwo KK Palace yatsindaga Civics penaliti 17-16.

Amakipe yombi yikiranuye hatewe penaliti 54 zose
Amakipe yombi yikiranuye hatewe penaliti 54 zose