Iyi tombola yabaye ku Cyumweru, tariki ya 9 Ukwakira 2022, mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage aho irushanwa rizabera mu mpeshyi ya 2024.
Mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, u Burusiya bwakuwe mu bigomba kwitabira iyi tombola bitewe n’ibihano bwafatiwe kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.
Nyuma yo gukurwamo k’u Burusiya no kuba u Budage bufite itike nk’igihugu kizakira imikino, ibihugu 53 bisigaye byagabanyijwe mu matsinda arindwi agizwe n’amakipe atanu n’andi matsinda atatu agizwe n’ibihugu bitandatu.
Tombola yasize amakipe arimo u Butaliyani n’u Bwongereza biri mu itsinda rya C, hamwe na Ukraine, North Macedonia na Malta.
U Butaliyani n’u Bwongereza ni byo byahuriye ku mukino wa nyuma muri Euro yasorejwe mu Bwongereza.
Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yegukanye Igikombe cy’u Burayi (EURO 2020) itsinze iy’u Bwongereza kuri penaliti 3-2, ni nyuma y’uko zari zanganyije igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino wa nyuma wabereye kuri Stade Wembley i Londres.
Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yo yisanze mu itsinda B hamwe n’u Buholandi, Ireland, u Bugiriki na Gibraltar.
Ibirori byo gutombola byitabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru i Burayi, Aleksander Čeferin ndetse n’abatoza b’amakipe na bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe ya ruhago i Burayi.
Tombola yabaye mu gihe amakipe amwe n’amwe azayitabira ari kwitegura imikino y’Igikombe cy’Isi giteganyijwe kubera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.
Biteganyijwe ko imikino ya mbere y’amajonjora ya nyuma izakinwa tariki ya 23 kugeza 28 Werurwe 2023.
Ibihugu 10 bya mbere n’icumi bya kabiri bizakomeza mu cyiciro cya nyuma mu gihe imyanya itatu isigaye izagenwa n’imikino ya kamarampaka izakinwa muri Werurwe 2024.
Uko amakipe agabanyije mu matsinda:
Itsinda A: Espagne, Ecosse, Norvège, Georgia na Cyprus
Itsinda B: U Buholandi, u Bufaransa, Ireland, u Bugiriki na Gibraltar
Itsinda C: U Butaliyani, u Bwongereza, Ukraine, North Macedonia na Malta
Itsinda D: Croatia, Wales, Armenia, Turikiya na Latvia
Itsinda E: Pologne, Czech, Albania, Ibirwa bya Faroe na Moldova
Itsinda F: U Bubiligi, Austria, Suède, Azerbaijan na Estonia
Itsinda G: Hongrie, Serbia, Montenegro, Bulgaria na Lithuania
Itsinda H: Denmark, Finland, Slovenia, Kazakhstan, Northern Ireland na San Marino
Itsinda I: U Busuwisi, Israel, Romania, Kosovo, Belarus na Andorra
Itsinda J: Portugal, Bosnia and Herzegovina, Iceland, Luxembourg, Slovakia na Liechtenstein.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!