00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku mwanya wa 127 w’impuzandengo ya FIFA

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 27 April 2013 saa 12:01
Yasuwe :

Kuva mu 1995 kugera ubu, FIFA iragaragaza icyegeranyo cy’uko buri mwaka amakipe yose ku Isi aba ahabaze. Impuzandengo y’iyo myaka yose igera kuri 18, u Rwanda ruri ku mwanya wa 127 ku Isi. Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) ivuga ko Abanyarwanda bakwiriye kwihanganira isubira inyuma ry’igihugu.
Iki cyegeranyo kigaragaza ko kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 127 ku Isi, nyuma yo gukora impuzandengo ni ukuvuga kuva mu 1995 kugera mu kwezi kwa Mata 2013.
Icyo cyegeranyo kigaragaza (…)

Icyo cyegeranyo kigaragaza kandi ko mu myaka ya 2008, 2007, 2005 na 2004 ari bwo gusa u Rwanda rwaje mu myanya itari hejuru y’ijana. Mu mwaka wa 2008 rwaje ku mwanya wa hafi wa 78, na ho mu 1997 ni bwo rwaje ku mwanya wa kure cyane wa 172. Muri uku kwezi kwa Mata 2013, u Rwanda rwicaye ku mwanya wa 135 kuri uru rutonde.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’ishami ry’Imikino muri MINISPOC, Bugingo Emmanuel, yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kwihanganira ko u Rwanda rurimo gusubira inyuma, kuko biterwa n’uko harimo kuzamurwa Abanyarwanda bakiri bato mu ikipe y’igihugu hakumirwamo burundu abanyamahanga.

Bugingo akomeza avuga ko ikipe itangiye gukomera kuko itagitsindwa igitego kirenze kimwe, ibi bikagaragaza ko gahunda yo kubaka ikipe y’igihugu igizwe n’Abanyarwanda irimo kugenda itera imbere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages