Kuri Stade Amahoro hari umukino uhuza ikipe y’u Rwanda n’iya Algeria wo guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Brezil mu 2014.
Abakinnyi b’amavubi
Ndori Jean Claude 18, Usengimana Faustin 15, Twagizimana Fabrice 2, Nirisarike Salomon 6, Buteera Andrew 10, Rusheshangoga Michel 21, Ntamuhanga Tumaine 16, Iranzi Jean Claude 12, Karekezi Olivier 11, Kagere Meddy 5, Sibomana Abouba 3.
Abasimbura
Mutuyimana Evariste 1, Ndahinduka Michel 19, Sibomana Patrick 22, Uzamukunda Elias 9, Nshutinamagara Ismael 13, Kagabo Peter 17, Mugabo Alfred Martin 8, Mugiraneza Jean Baptiste 7, Bayisenge Emery 14, Mushimiyimana Mohamed 4, Ngabo Albert 20, Gasozera Hassan 23. Umutoza Nshimiyimana Eric.
Abakinnyi ba Algeria
Mbolhi Adi Rais Cobos Adrien 23 (Umuzamu), Bougherra Madjid 2, Belkarem Esseid 4, Mesbah Djamel Eddine 6, Brahim Yacine Nasr Eddine 11, Feghouli Sofiane 10, Medjani Carl 12, Slimani Islam 13, Guedioura Adlane 17, Raider Sliti 19, Mostefa-Sbaa Mehdi 22.
Abasimbura
Doukha Izzeddine 1, Ghoulam Faouzi 3, Halliche Rafik 5, Koudri Hamza 7, Djebbour Rafik Zoheir 9, Lacen Medhi Gregory Guiseppe 8, Kadir Foued 14, Khedairia Sofiane Abdelwaheb 16, Soudani El Arabi Hilal 15, Agouazi Karim Laurent 18, Khoualed Nacer Eddine 20, Ghilas Nabil 21. Umutoza Halilhodzic Vahid.
15: 34 Ubu kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi birarangiye, abakinnyi binjiye mu kibuga.
Amavubi yambaye imyenda igizwe n’amabara y’ibendera ry’igihugu, ikipe ya Algeria yambaye imyenda y’umweru irimo akarongo k’umutuku.
15:35 Umukino uratangiye.
15:37 Koruneri ya mbere ya Algeria.
15:44 Ndori Jean Claude akuyemo umupira ukomeye, ariko izamu rye rirasatirwa cyane.
15: 49 Perezida wa Repubulika arinjiye, aje gukurikirana umukino.
Kugeza ubu biracyari ubusa ku busa.
15:48 Algeria ibonye Corner ya Kabiri ariko ifashe ubusa.
15: 54 Corner ya mbere y’amavubi, amavubi abonye Corner ya kabiri ariko zose nta musaruro.
15;57 Corner ya 3 ya Algeria. Ndori atabaye izamu umupira ugiye kunagwa na Algeria.
Umutoza w’ikipe ya Uganda Micho wahoze atoza Amavubi akaza gusezererwa na we ari muri Stade arareba umukino.
16:05 Algeria ibonye corner ya kane ariko ntacyo itanze. Igice kinini gishize cy’umukino cyakiniwe mu kibuga cy’Amavubi.
Sofiane ateye Coup franc ariko amahirwe y’Amavubi umupira unyujijwe hejuru y’izamu n’umukinnyi wa Algeria.
Buteera Andrew ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye umukinnyi wa Algeria.
Corner ya gatanu ya Algeria ariko Ndori ayikuyemo.
Ku munota wa 43 w’umukino Algeria ibonye Corner ya 6. Sofiane ahushije izamu.
Umunota wa 44 Algeria ibonye Corner ya 7. Ndori akoze akazi katoroshye atabaye izamu.
Igice cya mbere cy’umukino kirarangiye, amakipe agiye kuruhuka ari ubusa ku busa.
Igice cya kabiri kiratangiye. Corner ya 8 ya Algeria ariko ntacyo itanze. Ikipe y’u Rwanda irasimbuje Sibomana Patrick arinjiye, Iranzi Jean Claude arasohotse. Corner ya 9 ya Algeria. Kugeza ubu Salomon Nirisarike yakoreye akazi katoroshye Amavubi kuko yazitiye imipira myinshi yaturukaga ku bakinnyi ba Algeria.
Algeria ibonye igitego cya mbere. Gitsinzwe na Taider Sliti Saphir.
Ntamuhanga Tumaine arasohotse, Mugabo Alfred arinjiye (ukinira Arsenal yo mu Bwongereza, ikipe ya kabiri yayo)
Umunota wa 58 Corner ya 10 ya Algeria ntacyo itanze. Corner ya 11 Ndori umupira arawufashe.
Kagere Meddy ahawe ikarita y’umuhondo kubera ikosa akoreye umukinnyi wa Algeria. Umukinnyi wa Algeria, Sofiane ahawe iakarita y’umuhondo kubera ikosa akoreye Abouba.
Iminota 66 y’umukino igitego kimwe cya Algeria ku busa bw’u Rwanda. Mugabo abonye coup Franc umuzamu arawurutse u Rwanda rubonye ariko ntacyo itanze.
Umunota wa 69 Coup Franc imbere y’izamu rya Ndori kubera ikosa akoze ryo gufatira umupira hanze y’umurongo w’urubuga rw’amahina.
Nigeria irasimbuje hasohotse Brahimi hinjiye Kadir Foued. Umukinnyi wa Algeria ateye Coup Franc umupira ujya hanze ya Stade ushokeye aho imodoka zinjirira muri Stade ahareba ku Giporoso.
Umunota wa 79 Amavubi arasimbuje hasohotse Buteera hinjiye Ndahinduka Michel umukinnyi wavuye mu ikipe ya Bugesera yo mu cyiciro cya kabiri.
Corner ya 12 ya Algeria, imbere y’izamu ry’amavubi birakomeye ariko izamu bararikijije.
Umunota wa 81 Algeria irasimbuje, Slimani Islam arasohotse, Djabbour Rafik Zheir arinjiye.
Umunota wa 82 Corner y’Amavubi, Mugabo arayiteye ariko ntacyo itanze. imbere y’izamu rya Ndori birakomeye ariko arokoye izamu rye.
Karekezi Olivier akorewe ikosa nko muri metero 25 uvuye ku izamu rya Algeria.
Algeria irasimbuje Sofiane arasohotse hinjiye Lacen Medhi Gregory Guiseppe.
Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongeweho iminota itatu. Ni igitego kimwe cya Algeria ku busa bw’u Rwanda.
Coup franc y’u Rwanda ariko ntacyo itanze.
Umukino urarangiye igitego kimwe cya Algeria ku busa bw’u Rwanda. Ageria igumye ku mwanya wa mbere, Amavubi ku wa nyuma n’amanota abiri. Asigaje umukino umwe azakina na Benin muri Nzeri 2013.



















TANGA IGITEKEREZO