Ikipe y’u Rwanda yari kuri uyu mwanya ku rutonde rwaherukaga gusohoka muri Mata, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri ya gicuti yabaye muri Werurwe.
Urutonde rwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), kuri uyu wa 20 Kamena, rugaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanyeganyeze kuko rwagumye ku mwanya wa 131 ariko rwunguka inota 1,71 rugira amanota 1114,15.
Ikipe y’Igihugu iheruka gutsindwa na Bénin igitego 1-0, ariko na yo itsinda Lesotho mu mikino y’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ku rwego rw’Isi, Argentine ni iya mbere ikurikiwe n’u Bufaransa n’u Bubiligi mu gihe Brésil yasimbuye u Bwongereza mu bihugu bine bya mbere.
Portugal, u Buholandi, Espagne, Croatia n’u Butaliyani biri mu bihugu 10 bya mbere aho bikurikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Maroc ya mbere muri Afurika.
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 12 ku Isi nyuma yo kuzamuka umwanya umwe), Sénégal (18 yamanutse umwanya umwe), Misiri (36 yazamutse umwanya umwe), Côte d’Ivoire (ya 37 yamutse umwanya umwe), Nigeria (38 yamanutse imyanya umunani), Tunisia (41), Algeria (44 yamanutse umwanya umwe), Cameroun (49 yazamutse imyanya ibiri), Mali (50 yamanutse imyanya itandatu) na Afurika y’Epfo ya 59.
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 61 yazamutse imyanya ibiri, Uganda (94 yamanutse imyanya ibiri), Kenya (ni iya 108 yamanutse umwanya umwe), Tanzania (ya 114 yazamutse imyanya itanu) n’u Burundi bwa 140.
Liberia ni yo yungutse amanota menshi (34,47) n’imyanya myinshi iba iya 142 mu gihe Guinée Equatoriale yatakaje amanota 47,53, imanuka imyanya 10 iba iya 89.
Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 18 Nyakanga 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!