00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugeze he imyiteguro ya CHAN 2016?

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 5 December 2015 saa 12:37
Yasuwe :

Kuva ku itariki ya 16 Mutarama 2016 kugeza ku ya 7 Gashyantare 2016, u Rwanda ruzakira amarushanwa y’umukino w’umupira w’amaguru, ahuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo muri Afurika, CHAN 2016.

– Imirimo yo gutunganya za Stade igeze ku kigero cya 97%
– Hotel ziteguye kwakira abashyitsi
– Umutekano uzaba ari nta makemwa
– Abanyamahanga bahawe ikaze
– Nta mukino n’umwe uzacika Abanyarwanda

Iyo mikino izabera kuri stade enye zirimo Stade Amahoro, iya Kigali, Rubavu na Huye, zamaze gusanwa ku kigero kiri hejuru ya 97%.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, yagaragaje ko imirimo yenda kugana ku musozo.

Stade zisigaje imirimo yoroheje

Emmanuel Bugingo, umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco akaba n’Umuyobozi wungirije mu bikorwa byo gutegura CHAN yavuze ko stade ya Huye, Rubavu na Nyamirambo zirimo gushyirwamo amazi n’amashanyarazi no gusigwamo amarangi, ku buryo zizarangira vuba.

Hotel zizakira abakinnyi na zo zirimo kugera ku musozo. Ikibazo cyari cyagaragaye i Huye cy’ibikorwa bike birimo hotel, cyamaze gukemuka.

Hafi y’ikibuga cy’indege cya Huye na stade, hamaze kuzura hotel yitwa ‘Galileo Stadium Hotel’, izacumbikira Abanyangola. Hari Boni Consilii, iganisha ku musozo ibyumba bizakira abakinnyi.

Hoteli Credo isanzwe yariteguye, hakaba hasigaye amahitamo hagati ya hotel Barthos na Ibis, harebwamo imwe yazifashishwa mu kwakira abo bakinnyi.

Rubavu na Kigali hasanzwe hari hotel zifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi kandi zujuje ibisabwa.

Bugingo ati “Ibyo bikorwa bitandukanye mu minsi yashize byarasuwe kandi imirimo imeze neza kuko irimo gukorwa amanywa n’ijoro.”

Mu rwego rw’imyiteguro hirya no hino mu gihugu hatangiye gushyirwa za bosebabireba (Ecran Géant), zerekana umujyi, stade yaho n’amakipe azahakinira.

Inzego zitandukanye ziteguye gute?

Mu rwego rwo guharanira imigendekere myiza y’ayo marushanwa, Minisiteri y’Umuco na Siporo yakoranye inama zitandukanye n’inzego zizagira uruhare mu migendekere myiza y’iyo mikino.

Muri zo harimo polisi yijeje umutekano usesuye, imodoka zizatwara abakinnyi zizabanza kugenzurwa abikorera n’izindi nzego zitandukanye.

Amavubi yiteguye gutsinda

Bugingo asanga ikipe y’u Rwanda, Amavubi yarateguwe bihagije ku buryo azitwara neza imbere y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Icyizere kirahari, kuko ikipe twayitanzeho byinshi ngo yitegure… dufite icyizere ko izakora neza n’ubwo muri iyi minsi itakoraga neza, bakoze imyitozo myinshi.”

Muri iyo myiteguro harimo gukina imikino ya gicuti n’amakipe y’ibihugu hiyongereyeho n’imikino yitabiriye ya Cecafa.

Abanyarwanda batuguwe gute?

Abanyarwanda bafite inshingano zo gushyigikira ikipe yabo, Bugingo yabibukije ko bagomba gukora cyane.

Ati “Ndasaba Abanyarwanda ko bazitabira iyo mikino, kuko tugaragariza Afurika ko turi igihugu gikunda imikono; umupira, stade ze kubamo ubusa, irushanwa ni iryacu buri wese azane itafari rye.”

Yasabye itangazamakuru kwihatira gukangurira iyo mikino Abanyarwanda, bakazayitabira, kandi na ryo ngo rizahabwa amakuru uko riyakeneye.

Abanyamahotel barimo gutegurwa

Abayobozi n’abakozi b’amahotel mu Rwanda na bo bateguriwe amahugurwa nk’uko Umuyobozi w’ihuriro ry’amahotel na resitora (Rwanda Hospitality Association), Seth Butera yabisobanuriye IGIHE.

Yagize ati “Urabona kwakira umukinnyi bisaba ubushishozi, bazahugurwa uko bakwakira umukinnyi mu gihe yinjiranye inkweto bati ‘zifite ibyondo, umwakira gute? Umubwira gute?’”

Yasoje avuga ko bashyize imbere imitangire ya serivisi ikwiye. Ati “ Dushyize imbere serivisi; imvugo ni yo ngiro. Tubijeje ko nta kibazo muzumva ko abashyitsi bagize, ko barwaye kubera amafunguro, isuku n’ibindi. »

Nta mukino uzacika Abanyarwanda-RBA

Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyiteguye kuzerekana imikino yose y’ayo marushanwa, nk’uko Umuyobozi mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe yabyemeje.
Ati « Imikino yose tuzayerekana uko ingana, twarabiteguye, nta mukino wa CHAN ugomba kubacika, aho uzaba wabereye hose mu Rwanda.»

Abanyamahanga bahawe ikaze

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka (Rwanda Directorate General of Immigaration and Emigration), rwiteguye gufasha abashaka kugana u Rwanda muri icyo gihe.

Nk’uko bisanzwe ku Banyafurika, bahabwa ako kanya viza, iyo bageze ku mipaka y’u Rwanda cyangwa ku kibuga cy’indege cya Kigali (Kanombe). Abakomoka ku yindi migabane na bo mu gihe cy’iminsi itatu baba babonye iyo viza.

Ku bashyitsi bihariye (delegation) ngo ubusabe bwabo bwakwihutishwa, kuko ibyo bajemo biba bizwi, bakazoroherezwa.

Polisi y’u Rwanda yiteguye kunoza iby’umutekano nk’uko bisanzwe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa yavuze ko inzego z’umutekano ziteguye kunoza akazi kazo muri icyo gihe nk’uko bisanzwe.

Yagize ati “Iyo igikorwa nk’icyo cyabaye mu Rwanda, inzego z’umutekano ziba ziteguye, ibisabwa byose nka polisi turabyiteguye.”

Abazitabira iyo mikino kandi bazakangurirwa gusura ahantu nyaburanga mu Rwanda ndetse n’amateka y’u Rwanda.

Umuyobozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda, Umulisa Alphonse yavuze ko bazakorana n’amahotel azakira abo bashyitsi n’izindi nzego zitandukanye mu gukundisha abanyamahanga ibyiza by’umuco n’amateka y’u Rwanda.

Abayobozi ba CAF bajyanye na Minisitiri w'Intebe kureba aho imirimo yo kubaka sitade ya Huye igeze
Gusana Sitade Amahoro birasatira umusozo
Abanyamakuru bari kumwe n'abayobozi ba FERWAFA kuri sitade ya Rubavu
Sitade amahoro bigaragara ko imeze neza
Boni Consillii, i Huye imirimo irarimbanije
Imwe mu mahotel yiteguye kwakira imikino ya CHAN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages