Iyi mikino iri kuba ku nshuro ya cyenda igamije ubusabane bw’ingabo zigize uyu muryango yafunguwe kuri iki Cyumweru na Visi Perezida wa Uganda, Edward Ssekandi kuri stade ya Namboole.
Umukino ufungura iri rushanwa wahuje Uganda (Simba) n’u Burundi (Muzinga FC), Robert Omunuk ukina muri Kenya yatsindiye Uganda igitego cya mbere ku mupira yateye ahana ikosa.
Mu gice cya kabiri myugariro Musa Docca yakoreye ikosa Hakizimana Pascal mu rubuga batanga penaliti yinjijwe neza Mustapha Francis.
Hakizimana Daudi yaje guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ubwo yaburanaga ku ikosa yari akoreye Alosious Lubega.
Uganda yaje kubona igitego cya kabiri ku mupira watewe na Patrick Owor kigomborwa na Bakunze Jamal winjiye asimbuye. Musa Mudde ukinira Bandari FC muri Kenya niwe wari kapiteni wa Uganda.
Kuri uyu wa Mbere, Kenya ifite iki gikombe irakina n’u Rwanda naho Uganda yakiriye icakirane na Tanzania.
Ibihugu bitanu Uganda yakiriye, u Rwanda, Tanzania, Kenya n’u Burundi nibo bitabiriye bakazakina imikino itanu; umupira w’amaguru, Basketball, Handball, Netball n’imikino ngororamubiri.
Imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba yashyizweho mu masezerano yasinywe mu 1998 akavugururwa mu 2001. Aya masezerano y’ubufatanye yarimo guhana amahugurwa ya gisirikare, gusabana no kumurika imico y’ibihugu bigize uyu muryango.
Iyi mikino yabaye bwa mbere mu 2005 ikinirwa muri Uganda, Kenya mu 2006, Tanzania 2007, Uganda yongeye kuyakira mu 2008, ibera mu Rwanda mu 2009, Burundi mu 2011, Kenya mu 2013 iheruka yabereye muri Zanzibar 2014.



















TANGA IGITEKEREZO