Ni mu nama ibera mu Misiri kuva ku itariki 21-28 uku kwezi, aho Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaulle yahawe ijambo akageza ku kanama gashinzwe gutegura iri rushanwa ku rwego rw’Afurika, raporo y’aho imyiteguro yo kwakira irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) igeze.

Perezida Wungirije wa CAF Almamy Kabele Camara, n’Umunyamabanga Mukuru wa CAF Hicham El Amrani, bari mu bari bagize aka kanama.

Nzamwita Degaulle yagize ati: ”Inama yari igamije kurebera hamwe aho imyiteguro ya CHAN 2016 yegereje igeze. Neretse akanama gashinzwe gutegura CHAN aho tugeze ku byerekeye imyiteguro y’iri rushanwa. Raporo yari igizwe n’ibijyanye n’aho tugeze twubaka ndetse tunavugurura ibibuga n’ibindi byose bizifashishwa n’abazaba bitabiriye irushanwa.”

Nzamwita yavuze ko abo yasobanuriraga bumvise neza kandi bakishimira ibyo yabagejejeho, ariko bamusaba kwihutisha imirimo isigaye kugira ngo bibonekere igihe.

Ati:”Bishimiye cyane ibyakozwe kugeza ubu kandi icyizere kirahari ko n’ibisigaye byaba byabonetse ku gihe cyagenwe nkuko babisabye ubwo baheruka mu isuzuma ry’imyiteguro. Bizeye ko byose bizaboneka kubera ubushake bwa Leta y’u Rwanda.”

Degaulle yakomeje agira ati: ”Badusabye gushyiramo ingufu zose zishoboka kugira ngo byose birangire mu gihe gito gishoboka.”

Imikino ya CHAN iteganyijwe gutangira ku itariki 16 Mutarama kugeza kuri 7 Gashyantare umwaka utaha wa 2016. Izabera mu Mijyi itatu y’u Rwanda, harimo uwa Rubavu, Huye ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Ikipe y’Igihugu ya Libya ifite iki gikombe giheruka cyari cyabereye muri Afurika y’Epfo ntabwo izacyitabira kuko yabuze itike iyizana i Kigali nyuma yo kutitwara neza mu matsinda. Amakipe ya Tunisia na Maroc ni zo zizahagararira Afurika y’Amajyaruguru.