Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri ruhago ku Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC] n’ibikorwa bigishamikiyeho bizabera ku butaka bw’u Rwanda ku wa 10-20 Gicurasi 2024.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hatangajwe abakapiteni b’amakipe umunani azacyitabira.
Kuri uwo munsi ku wa 17 Werurwe 2023, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi na Fred Siewe uyobora FIFVE bashyize umukino ku masezerano azatuma u Rwanda rwakira iri rushanwa inshuro eshatu zikurikiranya.
Bari baherekejwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella na Perezida wa VCWC Business Club, itegura iri rushanwa, Dr. Pierre Célestin Rwabukumba.
Aya masezerano yemera ko mu gihe cy’Irushanwa Visit Rwanda izagaragara ku kibuga, ku myenda y’abakinnyi no ku matike azacuruzwa.
Nyuma yo kuyashyiraho umukono, Clare Akamanzi uyobora RDB, yavuze ko aya masezerano abitse inyungu nyinshi cyane cyane mu kumenyekanisha u Rwanda.
Yagize ati “Kwakira iki gikorwa bizageza u Rwanda ku rwego rwo hejuru muri gahunda yo kuzamura ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Ni igikorwa kizakurura abantu ibihumbi, batari gusa abakunzi b’umupira w’amaguru, ahubwo n’ibigo bikomeye.”
“Turanezerewe cyane ku bw’inyungu irushanwa rizazana bigendanye no gutanga akazi ku Banyarwanda ndetse no gukurura abandi bashobora kuza gukorera ibikorwa byabo bya siporo mu Rwanda.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE), Fred Siewe, yavuze ko bashaka abantu bazareba ibirenze umupira.
Ati “Turashaka kuzana Isi mu Rwanda, bitari ukureba gusa uburyohe bw’irushanwa, ahubwo bagasura n’ibindi bikorwa bikurura abantu biri mu Rwanda bishobora gushorwamo imari.”
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho biteganyijwe ko kizitabirwa n’abakinnyi b’abanyabigwi muri ruhago y’Isi bagera ku 150 bazava ku migabane itandukanye.
Bazaba bari mu makipe umunani ayobowe na ba kapiteni barimo Umufaransa Robert Pires, Umunya-Cameroun, Patrick M’Boma, Umunyarwanda Jimmy Gatete, Umunya-Brésil Maicon Douglas, Umunya-Misiri Wael Kamel Gomaa El Hawty, Umuyapani Tsuneyasu Miyamoto, Umunya-Espagne, Gaizka Mendieta n’Umunya-Canada, Charmaine Elizabeth Hooper.
Mu myiteguro y’iri rushanwa, aba bakapiteni bazazenguruka imijyi itandukanye ku Isi, bagerageza kumenyekanisha, gukundisha no gushishikariza abanyamahanga gutinyuka bagashora imari mu Rwanda.
Mu gihe cy’iki Gikombe cy’Isi kandi hateganyijwe inama eshanu zikomeye zizaba zigamije kwiga ku mahoro, uburezi, ishoramari n’ubucuruzi, ubuzima ndetse n’ubukerarugendo.
.@RDBrwanda binyuze muri #VisitRwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE) azatuma u Rwanda rwakira igikombe cy'isi ritegura inshuro eshatu zikurikiranya.#VCWC2024#HomeOfLegends#LeadingLegends#LegendsInRwandapic.twitter.com/HINpAD1zfc
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 20, 2023









Ibitekerezo 0