00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwamanutseho imyanya 3 ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 5 November 2015 saa 07:27
Yasuwe :

U Rwanda rwatakaje imyaka 3 ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), aho rwavuye ku mwanya wa 93 rukagera ku mwanya wa 96.

FIFA itangaza ko u Rwanda rwongeye gusubira inyuma imyanya igera ku itatu aho rubarizwa ku mwanya wa 96 ku isi, kuko ukwezi gushize rwari irwa 93, rukaba kandi ku mwanya wa 25 muri Afurika.

Mu bihugu byo mu Karere, u Rwanda ruza ku mwanya wa 2 nyuma ya Uganda iri ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba, mu gihe ibihugu nka Kenya, Tanzaniya, Burundi biri inyuma y’ u Rwanda.

Muri uku Gushyingo igihugu cya Tchad ni cyo gihugu cyitwaye neza kuko cyazamutseho imyanya 39, dore ko ubu Tchad iri ku mwanya wa 136, naho igihugu cya Sudan cyo cyasubiye inyuma ho imyanya 44 kuko kuri ubu kiri ku mwanya wa 128 akaba ari cyo gihugu cyasubiye inyuma cyane kurusha ibindi byose ku rutonde rwa FIFA mu bihugu 207 bigize uru rutonde.

Ku isi uru rutonde rukomeje kuyoborwa n’u Bubiligi bukurikiwe na n’u Budage, mu gihe muri Afurika ruyobowe na Côte d’Ivoire ariko ku isi ikaza ku mwanya wa 22.

Uko amakipe ya mbere 10 ku isi akurikiranye:
U Bubiligi
U Budage
Argentine
Portugal
Chile
Spain
Colombia
Brazil
U Bwongereza
Austria


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages