00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwanganyije na Cameroun mu mukino utegura CHAN

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 6 January 2016 saa 08:26
Yasuwe :

Umukino wa gishuti wahuje ikipe y’igihugu Amavubi n’iya Cameroun mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN, urangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Uyu mukino watangiye saa kumi zuzuye kuri stade Umuganda kuri uyu wa 6 Mutarama, amakipe yombi yageragezaga abakinnyi azakoresha muri iri rushanwa, ndetse ababanje mu kibuga bose batangiye bafite inyota yo kwigaragariza abatoza.

Ku ruhande rw’u Rwanda abakinnyi barimo Tuyisenge Jaques, yatangiye atanga icyizere, mu minota 7 ya mbere yari amaze kugaragaza itandukaniro kuko yari amaze gutera amashoti abiri y’imitwe mu izamu rya Cameroun ariko umunyezamu akayakuramo.

Iki gice cya mbere ikipe y’u Rwanda yagaragaje ingufu ishaka igitego, ku munota wa 41 kuri koruneri ya kane u Rwanda rwateye, Mukunzi Yannick yayiteye neza maze Rwatubyaye Aboudul atsinda igitego cyiza n’umutwe.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cy’u Rwanda ku busa bwa Cameroun. Mu gice cya kabiri umutoza akora impinduka, Songa Isaie asimbura Danny Usengimana, Muhire Kevin na we asimbura Hegman Ngomirakiza.

Izi mpinduka ariko ntacyo zamariye u Rwanmda kuko ahubwo ku munota wa 55 Cameroun yahise yishyura igitego cyatsinzwe na nimero 13 Moumi Ngamaleu, ku mutwe yateye mu izamu Bakame ntiyashobora kuwukuramo, ibintu bitanashimishije umutoza maze ahita amukuramo amusimbuza Kwizera Olivier.

Iki gitego cyahaye Cameroun ingufu itangira gusatira ishaka ikindi gitego, umutoza w’Amavubi na we akomeza gusimbuza akuramo Rwatubyaye ashyiramo Faustin ndetse na Nshimiyimana Imran atanga umwanya kwa Mushimiyimana Muhammed.

Amakipe yose yakomeje gusatirana ariko ntibyagira icyo bitanga umukino urangira amakipe yombi anganya igitegi kimwe kuri kimwe.

Uyu wari umukino wa mbere wa gishuti u Rwanda rukinnye muri ibiri iteganyijwe; kuri iki cyumweru tariki ya 10 Mutarama Amavubi azakina undi mukino na Congo Kinshasa kuri sitade ya Rubavu.

Iki gice cya mbere ikipe y’u Rwanda yagaragaje ingufu ishaka igitego
Ku munota wa 41 kuri koruneri ya kane u Rwanda rwateye, rwatsinze igitego cya mbere
Ku munota wa 55 Cameroun yahise yishyura igitego
U Rwanda rwakomeje kotsa igitutu Cameroun ariko ntihaboneka igitego cy'intsinzi
Amakipe yose yakomeje gusatirana ariko ntibyagira icyo bitanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages