Aba bombi bahuriye mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CHAN 2023 izabera muri Nigeria.
Wari umukino wagaragayemo kudasatira izamu ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse no guhanahana umupira nabyo byari ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ikipe ya Ethiopia, mu gice cya mbere cy’umukino.
Amahirwe menshi imbere y’izamu yabonetse muri iki gice yari ku ruhande rwa Ethiopia, ahanini byatizwaga umurindi n’amakosa amwe n’amwe yakorwa n’abakinnyi bo hagati nka Ruboneka Jean Bosco, bari bafite ikibazo cyo gutakaza imipira myinshi.
Mu gice cya Kabiri ikipe y’u Rwanda yaje yahinduye ibintu igaragaza gusatira izamu rya Ethiopia ariko ibitego bikomeza kubura. Hari nyuma y’uko umutoza Carlos Ferrer yinjije mu Kibuga Nishimwe Blaise asimbura Ruboneka.
Amakipe yombi nta yigeze ishyira igitego mu izamu ry’indi byaje gutuma umukino urangira ari ubusa ku busa. Imibare yahise igorana, kuko u Rwanda rusabwa kuzatsinda umukino wo kwishyura ruzakira.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba tariki 3 Nzeri 2022, ukabera mu Rwanda kuri Stade ya Huye yavuguruwe kugira ngo izakire uyu mukino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!