00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashoye miliyoni 20$ mu kongera umusaruro no kuwufata neza

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 24 February 2026 saa 06:00
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Kibinyujije mu Mushinga wo Kwagura Ubuhinzi Burambye no Kwihaza mu Biribwa (SAIP II), cyatangaje ko asaga miliyari 28 Frw, yashowe mu bikorwa byo kongera umusaruro no kuwufata neza.

Ni amafaranga yashowe mu bikorwa byo kuzamurira ubushobozi abahinzi no mu kubigisha no kubongerera ubushobozi mu bikorwa byabo.

Ibi byagurutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abahinzi bo mu Karere ka Huye bafashwa na SAIP, ku wa 24 Gashyantare 2026, mu rwego rwo gusangira ubunararibonye no kwigiranaho, bigamije kurushaho kongera umusaruro.

Mu 2024, ni bwo umushinga SAIP II watangiye gukora mu turere 20 dutandukanye.

Mu batewe inkunga harimo na Havugarurema Darius, uhinga imbuto kuri hegitari zisaga eshanu. Yavuze ko mbere yo guhugurwa na SAIP, ubwo butaka bwose bwari buteyeho ishyamba ryeraga rimwe mu myaka irindwi.

Nyuma yatangiye ubuhinzi buteye imbere, SAIP imuha ingemwe z’imbuto ziribwa zisaga 7000 zirimo, ibinyomoro, amatunda, avoka, banamuha uburyo bwo kuhira akoresheje moteri ya mazutu, umuyoboro wa metero zisaga 800. Ni igikorwa cyatwaye hafi miliyoni 40 Frw, harimo nkunganire ya 50% yahawe na SAIP.

Ati ‘‘Nahise niyegurira ubuhinzi, natangiye gusarura, Imbuto za mbere zampaye hagati ya miliyoni 6-7 Frw, kandi nkiga, nizeye ko nzagera heza.’’

Mutabaruka Theophile akora ibikorwa byo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi. Afite uruganda rutunganya umuceri mu cyanya cy’inganda cya Sovu cyo mu Karere ka Huye, na we yavuze ko ibyo amaze kubigeraho SAIP yabigizemo uruhare.

Ibi byamukururiye guhita ashinga uruganda rw’ibiryo by’amatungo rwatwaye miliyoni 650 Frw, SAIP imuhamo miliyoni 140 Frw. Ruzajya rutunganya toni esheshatu ku isaha.

Ati ‘‘Mbere narihombyaga, ibyapfaga ubusa byo mu muceri tuzajya tubibyaza umusaruro dukora ibiryo by’amatungo. SAIP yagize uruhare rukomeye mu nama kandi itumye dukora urunana n’abahinzi kuko bariya bahinga ibigori, soya n’ibindi baterwa inkunga na yo, tuzajya tubagurira, bityo tube abafatanyabikorwa.’’

Ubu bufasha bwanageze ku matsinda arimo Koperative Tuzamurane ihinga ibigori, ibishyimbo n’imboga mu Gishanga cya Ruvungirana mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye.

Perezida wa Koperative Tuzamurane Bucyanayandi Emmanuel, yishimira ko amahugurwa bahawe na SAIP yageze ku bahinzi bose atarebye abayobozi gusa.

Yavuze ko yatumye bakangikira kwirinda imyuzure mu mirima yabo aho batera ibisheke ku ngengero z’imihanda, bikabarindira imirima ariko banabigurisha.

Yavuze ko kandi baranafashijwe ku buryo bwo gusarura neza nyuma yo guhabwa amahema, bazajya bahuriraho bakanatwikiriza imyaka bayirinda kwangirika.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga SAIP ukorera muri RAB-SPIU, Mutabaruka Ezra, ati “Intego ya SAIP II ni ukwagura ubuhinzi burambye bugeza ku kongera ibiribwa. Twafashije abahinzi kubona uburyo bwo kuhira, cyane cyane kuhira ku buso buto, no kubaha amahugurwa ku isarura, kubika no gushakira umusaruro amasoko umusaruro wabo.”

Mu bikorwa birenze guhinga bishimwa harimo iyubakwa bw’ububiko bw’umusaruro umunani bugikomeje kubakwa, ibyumba n’imodoka zikonjesha imboga n’imbuto, greenhouses zisaga 200, imashini zihinga, ndetse n’ibindi byitezweho kongera umusaruro bw’ibiribwa mu gihe kirambye.

Muri rusange umushinga wa SAIP II watwaye miliyoni 20$, aho ibikorwa byo kuhira byonyine byatwaye miliyoni 5.7$.

Mu gihe gito u Rwanda ruzaba rwungutse urundi ruganda rukora ibiryo by'amatungo
Mutabaruka Theophile yahawe nkunganire ya miliyoni 140Frw, zo kurangiza uruganda rwe ry'ibiryo by'amatugo
Havugarurema Darius yatangiye gusarura imbuto yahinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages