CECAFA y’abagore yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wa mbere watangiye saa 14 :00 Uganda itsinda Kenya igitego 1-0 naho uwa kabiri ari nawo wabayemo imihango yo gufungura irushanwa ku mugaragaro, u Rwanda rutsinda Tanzania igitego 1-0.
Amavubi y’abagore yari amaze imyaka hafi ibiri atabaho kuko yasenyuwe nyuma yo kwitwara nabi muri CECAFA ya 2016, yagiye muri uyu mukino ashaka kwemeza abayobozi b’umupira w’amaguru ko ashoboye kandi ashyigikiwe yakora byinshi, biranayahira imbere ya Tanzania ifite igikombe giheruka ndetse iyoboye izihabwa amahirwe yo kwegukana n’iri ry’uyu mwaka.
Tanzania yatangiye ishaka gutsinda igitego cya kare ariko umunyezamu w’Amavubi Nyirabashyitsi Judith na ba myugariro bari bamuhagaze imbere bagerageza kubyitwaramo neza.
U Rwanda rwakoresheje neza amahirwe rwabonye ku munota wa 33 Kalimba Alice wari winjiye ku munota wa 24 asimbuye Uwimbabazi Immaculée, atsinda igitego ku mupira wari uvuye muri Coup Franc, umunyezamu wa Tanzania Fatuma Omari agerageza kuwukuramo biramwangira ujya mu nshundura.
Iyi kipe ifite abakinnyi bakomeye na shampiyona ya mbere muri aka Karere mu z’abagore, yashatse uko yakwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira ntiyabigeraho, mu gice cya kabiri u Rwanda rwakomeje gukina neza ari narwo rurema uburyo bwinshi bwo gutsinda bituma umutoza wa Tanzania akora impinduka akuramo Maimuna Hamisi aha umwanya Fatma Bushiri gusa ntibyagira icyo bitanga.
Gutsinda uyu mukino byafashije u Rwanda kunganya amanota atatu na Uganda nayo yatsinze Kenya mu mukino ubanza, rukaba rusabwa kuzitwara neza mu mukino utaha ruzahuramo na Ethiopia ku wa Mbere tariki 23 Nyakanga byaruha amahirwe yo kubona itike ya ½ mbere y’umukino wa nyuma mu matsinda ruzakina na Kenya ku wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018.
Iri rushanwa ryatangiye mu 1986 ariko kuva ubwo rimaze kuba inshuro ebyiri aho ryegukanywe na Zanzibar mu 1986 na Tanzania mu 2016.
Kuri iyi nshuro imikino izakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga aho Ethiopia izakina na Uganda 14 :00’ naho saa 16 :15’ Kenya ikazahura na Tanzania kuri Stade de Kigali.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi
U Rwanda : Nyirabashyitsi Judith, Nibagwire Sifa Gloria (Kapiteni), Mukantaganira Joselyne, Nyiransabera Miliam, Mukamana Clementine, Umulisa Edith, Uwimbabazi Immaculée, Umwariwase Dudja, Ibangarye Anne Marie, Mukeshimana Jeannette, Uwamahoro Beatrice.
Umutoza: Kayiranga Jean Baptiste
Tanzania: Fatuma Omari, Asha Rashid (Kapiteni), Wema Richard, Maimuna Hamisi, Enekia Kasonga, Fatuma Issa, Happyness Herzon, Mwanahamisi Omary, Donisia Daniel, Fatuma Mustafa na Amina Ally
Umutoza: Bakari Shime























Ibitekerezo 0