Iri rushanwa ni ryo kandi rizagena amakipe ane azahagararira Umugabane wa Afurika mu Mikino Olempike izabera i Los Angeles mu 2028.
Tombola y’amajonjora yabereye ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, aho Amavubi yisanze azatangira urugendo rwayo ahura na Sudani.
U Rwanda ruzakira umukino ubanza, mbere yo kujya gusura Sudani mu mukino wo kwishyura. Iyi mikino yombi iteganyijwe hagati ya tariki ya 20 Nzeri n’iya 6 Ukwakira 2026.
Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Sudani izahura na Cameroun mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ugushyingo 2026, mbere y’uko hakinwa icyiciro cya nyuma muri Werurwe 2027.
Mu majonjora aheruka, u Rwanda ntirwabashije kugera mu mikino ya nyuma ya CAN U-23, nyuma yo gusezererwa na Mali mu cyiciro cya kabiri. Amakipe yombi yanganyije 1-1 mu mukino ubanza wabereye i Huye, mbere y’uko Mali itsinda 1-0 mu wo kwishyura.
Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizaba mu 2027, kizitabirwa n’amakipe umunani. Misiri ifite itike yo gukina imikino ya nyuma nk’igihugu kizakira iri rushanwa, mu gihe ibindi bihugu 42 bizahatanira imyanya irindwi isigaye binyuze mu byiciro bitatu by’amajonjora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!