Umukino watangiye neza k’u Rwanda aho ku mupira watewe na Tuyisenge Jacques wa Police FC ku munota wa gatatu w’umukino wakiriwe k’umutwe wa Sugira Ernest atsinda igitego.
Igice cya mbere cyagoye cyane Amavubi yakiniraga inyuma kuko Mozambique yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka kwishyura byatumaga ba myugariro bo hagati bakora amakosa menshi.
Mbere yo kujya kuruhuka, umunyezamu Ndayishimiye Eric “Bakame” yasimbuwe na Kwizera Olivier.
Mozambique yatangiye neza igice cya kabiri aho bokeje igitutu izamu rya Kwizera maze ku ishoti bateye mu izamu ku munota wa 46, Sibomana Abuba awugarurira mu izamu maze Usengimana Faustin awukura imbere y’izamu ryabo.
Ibi byakurikiwe n’amahirwe akomeye ya Tuyisenge Jacques atagize icyo atanga kimwe n’andi mahirwe yapfushije ubusa ku mupira Niyonzima Haruna yari yambuye abakinnyi ba Mozambique.
Ku munota wa 65, Tuyisenge Jacques yasimbuwe na Bizimana Djihad maze Amavubi afungira umukino hagati byahaye umutuzo ba myugariro Usengimana Faustin na Bayisenge Emery.
Wari umukino mwiza kuri ba myugariro bo ku mpande Rusheshangoga Michel na Sibomana Abuba.
Ndahinduka Michel yasimbuye Sugira Ernest habura iminota 10 ngo umukino urangire, u Rwanda rubona uburyo bukomeye bwa Iranzi Jean Claude wananiwe gutera umupira ari mu rubuga rwa Mozambique.
Undi mukino muri itsinda H, Ghana izasura u Rwanda tariki ya 5 Nzeli 2015 yanyagiye ibirwa bya Maurice ibitego 7-1. Jordan Ayew na Asamoah Gyan batsinze bine byiyongera ku bya Christian Atsu, Jeffrey Schlupp na David Accam.
Igitego cya Maurice cyatsinzwe na Andy Sophie ku mupira yateye ahana ikosa.
Abakinnyi b’Amavubi babanjemo
Ndayishimiye Eric, Bayisenge Emery, Usengimana Faustin, Rusheshangoga Michel, Sibomana Abouba, Mugiraneza Jean Baptiste, Mukunzi Yannick, Iranzi Jean Claude, Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest.
Uko imikino ibanza yarangiye
Itsinda A
Tunisia 8-1 Djibouti
Togo 2-1 Liberia
Itsinda B
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 2-1 Madagascar
Angola 4-0 Repubulika ya Centrafrique
Itsinda C
Guinea Equatorial 1-1 Benin
Mali 2-0 Sudani y’Amajyepfo
Itsinda D
Burkina Faso 2-0 Comoros
Uganda 2-0 Botswana
Itsinda E
Congo 1-1 Kenya
Zambia 0-0 Guinea-Bissau
Itsinda F
Morocco 1-0 Libya
Cape Verde 7-1 Sao Tome
Itsinda G
Misiri 3-0 Tanzania
Nigeria 2-0 Chad
Itsinda H
Mozambique 0-1 Rwanda
Ghana 7-1 Mauritius
Itsinda I
Sudan 1-0 Sierra Leone
Gabon 0-0 Cote d’Ivoire
Itsinda J
Ethiopia 2-1 Lesotho
Algeria 4-0 Seychelles
Itsinda K
Niger 1-0 Namibia
Senegal 3-1 Burundi
Itsinda L
Malawi 1-2 Zimbabwe
Guinea 1-2 Swaziland
Itsinda M
Cameroon 1-0 Mauritania
Afurika y’Epfo 0-0 Gambia


















TANGA IGITEKEREZO