Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 (U20) yatsinzwe na Canada mu mukino ubanza igitego 1-0, mu mikino y’ibihugu bivuga igifaransa irimo kubera i Nice mu Bufaransa. Igitego cya Canada cyatsinzwe na Nthony Osorio ku munota wa 38 w’umukino.
Amakuru aturuka mu Bufaransa avuga ko iki gitego cyatsinzwe ku burangare bwa ba myugariro bananiwe kumvikana, nk’uko n’ubundi byari byagenze ku mikino ya gicuti bakinnye.
Umutoza w’Amavubi U20 Tardy avuga ko mu karuhuko yaganirije abakinnyi be abasaba gutuza cyane muri ba myugariro, maze mu gice cya kabiri barekana isura nyayo y’u Rwanda, nubwo bahuye n’ikibazo karande cyo gusatira, nk’uko Tardy abivuga.
Nyuma y’umukino rutahizamu Mico Justin yagize akabazo k’imvune aho avuga ko atazi niba azakina n’u Bufaransa.
Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda ruracakirana n’u Bufaransa bwatsinze Canada ibitego 4-1.
Tardy yagize ati “Dufite umunsi w’ikiruhuko mbere yo gukina na Canada, nidukoresha imbaraga nk’izo twakoresheje mu gice cya kabiri nta kabuza ko twabona intsinzi.”
Mu basiganwa ku magare, Ndayisenga Valens “Rukara” ni we waje mbere mu banyarwanda ku mwanya wa 24 mu bakinnyi 90 aho bakoze urugendo rwa Km 140.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi
1. Steven Ntaribi,
2. Rusheshangoga Michel
3. Bayisenge Emery
4. Umwungeri Patrick
5. Rusingizandekwe Jean Marie
6. Ndatimana Robert
7. Butera Andrew
8. Mukunzi Yannick
9. Kabanda Bonfils
10. Sibomana Patrick ’Pappy’
11. Mico Justin
U Rwanda mu nzira ikomeye
Nyuma yo kubura ibyangombwa (Visa), ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville yageze mu Bufaransa maze abashinzwe gutegura iyi mikino basaba u Rwanda, Canada n’u Bufaransa gukina na Congo.
U Rwanda rukaba ruzakina na Congo Brazzaville kuwa Gatatu. Umutoza w’Amavubi Richard Tardy avuga ko bigoye cyane gukina na Congo, kuko umukino w’u Bufaransa uzaba wabatwaye imbaraga nyinshi.
Tardy yagize ati “Dukina n’u Bufaransa tuzakoresha imbaraga nyinshi, buzacya dukina na Congo nta mwanya w’ikiruhuko tubonye. Ntibyoroshye.”
Mu mikino iheruka yari yabereye i Beirout mui Liban mu 2009, Ikipe ya Congo Brazzaville ni yo yari yatwaye umudari wa zahabu mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire, umukino warangiye ari 0-0, hitabazwa penaliti Congo Brazzaville itsinda Côte d’Ivoire 5-3.



















TANGA IGITEKEREZO