00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwazamutse imyanya itandatu ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 4 February 2016 saa 04:33
Yasuwe :

U Rwanda rwazamutseho imyanya itandatu ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi rwasohotse uyu munsi kuwa Kane tariki 4 Gashyantare 2016

Amavubi yari ku mwanya wa 91 ukwezi gushize, ubu ari ku wa 85 ku Isi n’uwa 22 muri Afurika.

Yazamutse kuri urwo rutonde abikesha kwitwara neza haba mu irushanwa rya CHAN, cya cyane kubera itsinzi ya kimwe ku busa mu mukino na Côte d’Ivoire ihora iri mu bihugu bya mbere muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Gutsinda Gabon bibiri kuri kimwe, ndetse no kwitwara neza mu mikino ya gishuti u Rwanda rwakinnye mbere yo kujya mu marushanwa rutsinda RDC kimwe ku busa rukananganya na Cameroun ubusa ku busa, ni ibindi byatumye ruzamuka kuri urwo rutonde ugereranyije n’ukwezi gushize.

Mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba, ikipe ya Uganda iri ku mwanya wa 70 yasubiye inyuma imyanya umunani nyuma yo gusezererwa mu matsinda muri CHAN, Kenya yasubiye inyuma imyanya ibiri iri ku mwanya wa 99, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yazamutse imyanya itatu ijya ku mwanya wa 57, Tanzania yazamutse umwanya umwe ijya ku mwanya wa 125, Ethiopia yasubiye inyuma imyanya itandatu ikaba iri ku mwanya wa 124 naho u Burundi bwasubiye inyuma imyanya icyenda buri ku mwanya 119.

Muri Afurika igihugu cya mbere ni Côte d’Ivoire ariko yasubiye inyuma imyanya icyenda ku rwego rw’Isi iva ku mwanya wa 19 igera kuwa 28. Somalia iza ku mwanya wa 204 ari nawo wanyuma muri Afurika no ku Isi.

Igihugu cyamanutse imyanya myinshi ku Isi ni Libya yasubiye inyuma imyanya 24 ikaba igeze kuwa 105 naho icyazamutse cyane ni Palestine yazamutse imyanya 21 ikaba igeze kuwa 110.

Mu bihugu 10 bya mbere ku Isi nta mpinduka yabayemo, kuko byakurikiranye muri ubu buryo: u Bubiligi, Argentina, Espagne, u Budage, Chile, Brazil, Portugal, Colombia, u Bwongereza na Autriche.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages