Nyuma yo kwirukana umutoza Jonathan McKinstry wari watangiye gutoza Amavubi ayasanze ku mwanya wa 68 ku Isi akirukanwa muri Kanama ayagejeje ku wa 121, iyi kipe ikomeje kugenda izamuka kuri uru rutonde, kuko ubu yamaze gusubira mu bihugu 100 bya mbere ku Isi.

Nubwo nta mikino Amavubi yakinnye mu kwezi gushize ari nako kwagendeweho mu guhabwa uyu mwanya, urutonde FIFA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, ikipe y’u Rwanda niyo yazamutse cyane kurusha izindi, aho yazamutseho imyanya icyenda igera ku wa 92 ku Isi n’uwa 24 muri Afurika.

Mu gihe u Rwanda rwazamutse kurusha ibindi bihugu, Cuba yo yamanutse cyane kuko yatakaje imyanya 26 iva ku wa 124 igera ku wa 151.

Ku Isi nta mpinduka zigeze zibaho ku myanya 10 ya mbere , kuko Argentine ikiyoboye, ikurikiwe na Brazil, u Budage, Chile, u Bubiligi, Colombia, u Bufaransa na Portugal.

Muri Afurika, Sénégal niyo iyoboye, ikurikiwe na Côte d’Ivoire, Tunisia, Misiri, Algerie, DR Congo, Burkina Faso, Nigeria, Ghana na Maroc.

Amavubi yazamutse cyane kurusha ibindi bihugu ku Isi mu Ugushyingo
Amavubi yazamutse cyane kurusha ibindi bihugu ku Isi mu Ugushyingo