Biteganyijwe ko uyu mukino uzakinwa ku wa Kabiri, tariki ya 28 Werurwe 2023.
Icyemezo cyo gukinira umukino w’u Rwanda na Bénin mu Mujyi wa Kigali cyafashwe gikuraho icyari cyafashwe na CAF yari yategetse ko umukino wabera mu Mujyi wa Cotonou.
Ku wa 21 Werurwe 2023, CAF yamenyesheje Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, ko u Rwanda rutemerewe kwakirira Bénin i Huye kuko nta hotel zujuje ibisabwa zihari, itegeka ko ruzakinira umukino wo kwishyura i Cotonou.
Iri tangazo ryaje mbere y’umunsi umwe ngo ibihugu byombi bicakirane ndetse u Rwanda binyuze muri FERWAFA rwahise rujurira rwibutsa CAF ko yari yemeye ko ruzakirira i Huye mu gihe hari ibikiri kunozwa.
Umukino ubanza wahuje u Rwanda na Bénin wabereye kuri Stade de l’Amitié GMK mu Mujyi wa Cotonou ku wa 22 Werurwe 2023, warangiye ibihugu byombi binganyije igitego 1-1.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
CAF yanzuye ko umukino w'u Rwanda na Bénin uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ariko ikumira abafana kuzakurikirana uyu mukino. pic.twitter.com/UEXmTlZnku
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 24, 2023
Nyuma y’umunsi umwe umukino ubaye, Ikipe y’Igihugu Amavubi, yahagurutse muri Bénin isubira mu Mujyi wa Kigali aho yageze saa Sita n’iminota 20 zo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023.
Kugeza iki gihe, u Rwanda rwari rugitegereje umwanzuro warwo ku bujurire rwatanze ku cyemezo rwafatiwe cyo kwakirira umukino hanze y’igihugu.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023, CAF yamenyesheje FERWAFA ko yemerewe kwakirira umukino mu Rwanda.
Mu ibaruwa yandikiwe Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry, CAF yavuze ko nyuma yo kugenzura yasanze umukino wabera mu Rwanda ariko ntukinirwe i Huye.
Yagaragaje ko ishingiye ku kuba Kigali Pelé Stadium imeze neza, ifite ibikenerwa n’abakinnyi ndetse no mu Mujyi wa Kigali hari hoteli zakwakira amakipe, iki kibuga gishobora gukinirwaho umukino.
CAF mu mwanzuro wayo yakomeje ivuga ko umukino w’u Rwanda na Bénin uzabera kuri "Kigali Pelé Stadium ariko nta mufana wemerewe kureba umukino."
Ikomeza iti "Iki cyemezo kirasimbura icyo ku wa 21 Werurwe 2023 cyategekaga ko umukino uzabera i Cotonou. Turashimira amashyirahamwe yombi ku bworoherane mu kumva no kubaha ibyemezo bya CAF mu nyungu z’umupira wa Afurika.
CAF yabwiye FERWAFA ko yizeye ko izakira neza Bénin mu Mujyi wa Kigali.
Ku rundi ruhande, i Huye hakorwaga imirimo yihuta yo kuvugurura hoteli zitandukanye kugira ngo zuzuze ibisabwa na CAF kugira ngo hoteli zaho yemererwe kwakira ikipe y’igihugu.
Nyuma y’imikino itatu u Rwanda rumaze gukina, ruri ku mwanya wa gatatu aho rufite amanota abiri ku icyenda. Muri iri Tsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire. Sénégal ni yo iyoboye n’amanota atandatu, Mozambique ifite ane [ibihugu byombi ntibirahura] mu gihe Bénin ya nyuma ifite inota rimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!