Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, ni bwo mu Rwanda muri Kigali Pelé Stadium, habereye iyi tombola mbere y’uko hakinwa umukino wa nyuma mu mikino ihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byo muri CECAFA ari gushaka itike yo kujya muri CAF Women’s Champions League.
Tanzania izakira iyi mikino y’abato yashyizwe mu Itsinda A, itombora Ethiopia n’u Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri CECAFA, Yusuf Mossi ni we wifashishijwe muri iyi tombola yasize Uganda iri mu Itsinda B iri kumwe na Sudani na Djibouti. Itsinda C ririmo Sudani y’Epfo, u Burundi na Kenya.
Iri rushanwa rizakinwa kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 25 Nzeri 2026, ribere ku kibuga cya Uhuru Stadium iri Dar es Salaam muri Tanzania, kikaba ari ikibuga gishya cyavuguruwe mu rwego rwo kwitegura Igikombe cya Afurika cya
2027.
Amakipe atatu azitwara neza akayobora amatsinda muri iri rushanwa, azahita abona itike yo gukina imikino ya ½, kongeraho ikipe yabaye iya kabiri nziza kurusha izindi.
Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma, azahita ahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Ghana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!