00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: U Rwanda rwongereye amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 August 2026 saa 12:31
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’abtarengeje imyaka 19 muri Cricket yasoje ku mwanya wa gatatu, biruhesha itike yo kujya mu cyiciro cya mbere mu irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama 2026, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma yaberaga i Kigali yo gushaka itike yo kujya muri Diviziyo ya Mbere izashakirwamo itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 19 cya 2027.

Ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa ryakiniwe ku Kibuga Mpuzamahanga cya Cricket, u Rwanda rwatsinzwe na Uganda ku kinyuranyo cy’amanota atandatu, bituma rusoreza ku mwanya wa gatatu mu makipe atandatu.

Uganda yahise yegukana iri rushanwa, Nigeria iba iya kabiri, amakipe yose uko ari atatu ahita agera muri Diviziyo ya Mbere yo gushaka itike y’Igikombe cy’Abatarengeje imyaka 19 cya 2027, kizabera muri Bangladesh na Nepal.

Abakinnyi beza muri iri rushanwa ryaberaga i Kigali harimo Kenneth Boniface wo muri Nigeria wabaye umukinnyi mwiza, Robert Owilli wo muri Uganda uba ukubita agapira neza, mu gihe ujugunya agapira neza ari Stanley Carson wo muri Ghana.

Uganda yakinnye n'u Rwanda mu mukino wa nyuma
U Rwanda ruri mu makipe yabonye itike yo gukina imikino ya Diviziyo ya Mbere yo gushaka itike y’Igikombe cy’Abatarengeje imyaka 19 cya 2027
Irushanwa ryakiniwe ku Kibuga Mpuzamahanga cya Cricket, i Kigali
Nigeria na yo yageze muri Diviziyo ya Mbere yo gushaka itike y’Igikombe cy’Abatarengeje imyaka 19 cya 2027

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages