Urwego rw’Imiyoborere, RGB, na Minisiteri ya Siporo ni zo nzego zakemuye ikibazo cya Rayon Sports cyari mu miyoborere y’uyu muryango mu 2020.
Ubwo hasozwaga Imikino ya nyuma y’imiyoborere myiza ku rwego rw’Igihugu, Umurenge Kagame Cup 2023, Dr Usta Kaitesi, yabajijwe n’abanyamakuru uko abona Rayon Sports y’uyu munsi nyuma yo kuyikemurira ikibazo.
Yagize ati” Rayon Sports ifite Igikombe cy’Amahoro ngira ngo ndi buvuge mu rwego rw’Imiyoborere, mu rwego rw’Imiyoborere twacungaga ikibazo cy’ubuyobozi kandi amahoro menshi abura iyo habuze ubuyobozi".
“Ngira ngo rero birumvikana ko Rayon Sports kuba ifite Igikombe cy’Amahoro abafana barishimye. Niba mwarakurikiye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uyu muhanda guhera aha [I Huye] kugera i Kigali abafana bari mu muhanda bategereje Ikipe yabo.”
“Birumvikana ko nk’andi makipe yandi mu Rwanda irakura, irazamuka nanavuga ko icyo gihe dukemura icyo kibazo n’Umufatanyabikorwa yari yakuyemo akayo karenge cyane cyane SKOL, ngira ngo niba mukurikirana neza imikino n’abafanyabikorwa ubu SKOL ihagazemo neza kandi n’abandi bafatanyabikorwa bafite ubushobozi bwo kuza muri Rayon Sports.”
Yakomeje avuga ko Ikipe yatangiye kwiyubaka ndetse ibyishimo byatangiye gutaha mu muryango wa Rayon Sports nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro.
Yakomeje agira ati” Mu miyoborere rero yari ikwiye twebwe tubona ifite igisabwa kugeza ubu kugira ngo ikore iri mu mutuzo igire n’Igikombe cy’Amahoro. Ngira ngo nta kirenze kugira Igikombe cy’Amahoro dushingiye ku kibazo cyakemurwaga uko cyari giteye.”
“Ifite n’ibiro, muribuka ko cya gihe nababajije aho ibikombe bibitse, ubu noneho aho Igikombe kiri harazwi abakunzi ba Rayon Sports bajya kugisura bakanakibona.”
Ibi yabivuze mu gihe mu 2020, yasabye abanyamakuru kumushakira Rayon Sports nyuma y’uko iyi kipe itagiraga ibiro bizwi ndetse yatwaraga ibikombe ntibigire aho bibikwa.
Hari muri Nzeri 2020 ubwo Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Repubilika Paul Kagame amwereka Ikibazo cy’imiyoborere cyari cyugarije Ikipe, mu kiganiro Nyakubahwa Perezida wa Repubilika yagiranye na RBA tariki 6 Nzeri2020 yatangaje ko Iki kibazo yagishyize mu biganza bya Minisitiri wa Siporo.
Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ishyikirije iki kibazo Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, tariki 22 Nzeri 2020, muri BK Arena [icyo gihe yitwaga Kigali Arena] Umuyobozi mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yatangarije abanyamakuru ko Ubuyobozi bwayoboraga Rayon Sports bwari buyobowe na Munyakazi Sadate bukuweho nyuma yo kunanirwa kuzuza inshingano.
Yagize ati” Murabizi ko twahagaritse inzego zindi z’umuryango, dusigaho komite nyobozi kuko twifuzaga ko ishobora gukomeza kuba ikora ubuzima bw’umuryango [...] ariko isesengura ryacu ryagaragaje ko inshingano twabahaye n’inshingano zisanzwe z’umuryango batashoboye kuzikora, ntabwo bashoboye guhuza umuryango ndetse ntibanashoboye no kudushyikiriza inyandiko zivuguruye nk’uko twari twabibasabye.”
Nyuma y’iki cyemezo cya RGB, Rayon Sports yashyiriweho Komite y’Inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah maze itegura amatora aciye mu mucyo yabaye tariki 24 Ukwakira 2020 mu Cyumba cy’inama cya Lemigo Hotel yarangiye Uwayezu Jean Fidele atorewe kuyobora iyi kipe mu gihe cy’imyaka ine ahigitse Bizimana Slyvestre.
Muri Shampiyona ya 2020-21 Rayon Sports yasoreje ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona yakinwe mu matsinda abiri kubera icyorezo cya Covid-19.
Umwaka wakurikiyeho wa 2021/22, yarangirije ku mwanya wa kane n’amanota 48 iza inyuma ya APR FC yegukanye igikombe, Kiyovu na AS Kigali. Uwo mwaka yanabaye iya gatatu mu gikombe cy’Amahoro.
Umwaka ushize wa 2022-23, Murera na none yasoje ari iya gatatu ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 61 inyuma ya APR FC na Kiyovu Sports zagize amanota 63, yegukana igikombe cy’Amahoro nyuma y’imyaka ine Gikundiro itari izi uko gisa.
Nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro tariki 3 Kamena 2023, bukeye abafana ba Murera bafatanyije n’abayobozi n’abakinnyi n’abatoza bakoze akarasis kavuye mu Karere ka Nyanza kagera i Kigali bishimira iki gikombe Ikipe yaherukaga mu 2016.
Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gikundiro imyaka ine, manda ya Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle izarangira mu Ukwakira 2024.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!