Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 hakinwe imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda, ‘AZAM Rwanda Premier League’, aho Kiyovu Sports yakiriye Gicumbi FC kuri Stade Mumena.

Uyu mukino wayobowe na Patrick Ngabonziza, Kiyovu Sports yawugiyemo ifite inyota yo gushaka amanota atatu kuko yatsinzwe na Bugesera FC umukino wawubanjirije.

Yahanganaga na Gicumbi FC iri mu bihe bibi cyane kuko iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona kandi ntirabona amanota atatu kuva shampiyona yatangira.

Ntabwo byoroheye Kiyovu Sports kuko itari ifite umunya-Gabon, Chavy Babika, wayoboye umukino batsinzemo Rayon Sporta mu ntangiriro za Ukuboza kuko yahise avunika.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ariko cyaranzwe no gutinza iminota kw’abakinnyi ba Gicumbi barimo umunyezamu wabo Nsozera Anselme ukomoka i Burundi.

Mu gice cya kabiri umutoza wa Kiyovu Sports, Alain Kirasa, yakoze impinduka akuramo umukinnyi wo hagati Abdou Ndayegamiye ashyiramo Innocent Habyarimana ukina asatira bitanga umusaruro kuko imipira yatangiye kugera kuri ba rutahizamu Djuma Nizeyimana, Almer Ghislain na Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro.

Gicumbi FC yakomeje kwihagararaho ariko iza gutsindwa igitego ku munota wa 86 ku mupira wahinduwe na Innocent Habyarimana kuri koruneri yinjijwe neza na Jean Claude Rutsiro, umukino urangira Kiyovu Sports itahanye intsinzi.

Umutoza wayo Kirasa Alain yatangarije abanyamakuru ko gukina adafite Babika biri kumugora cyane kuko ariwe usanzwe uyobora umukino w’ikipe ye ariko ashima abakinnyi be batacitse integ kugera babonye igitego.

Bizimana Abdul azwi nka Bekeni we yatunguye abanyamakuru yemeza ko arambiwe gutsindwa ibyo yita gukubitwa kuko amaze gutsindwa imikino itandatu mu munani yatoje muri uyu mwaka wa shampiyona.

Ati “Iyo umuntu akubiswe cyane agera aho akaba ikirema (uwamugaye). Kuva nabaho ni inshuro ya mbere maze iki gihe cyose ndi gukubitwa. Inkoni zirandembeje. Ubu uwantabara ni uwanyirukana abayobozi banjye banyirukanye baba bantabaye nkajya kuruhuka.”

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri

– SC Kiyovu 1-0 Gicumbi FC

– Kirehe FC 1-0 Musanze FC

– Etincelles FC 0-0 Police FC

– Mukura VS 3-1 Espoir FC

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

– Marines FC vs Amagaju FC (Stade Umuganda)

– AS Muhanga vs Sunrise FC (Stade Muhanga)

– APR FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro, 18:00)

Ku wa Kane

– AS Kigali vs Bugesera FC (Stade de Kigali)

Sozera Onesme umunyezamu wa Gicumbi yagiye atabara ikipe ye ku buryo bwinshi bwari kubyarira Kiyovu Sports igitego

Myugariro w'iburyo, Serumogo Ally, waguzwe na Kiyovu Sports imukuye muri Sunrise muri uyu mwaka w'imikino yazamukaga kenshi yohereza imipira mu rubuga rwa Gicumbi

Abafana ba Kiyovu Sports bari batonze umurongo bakikije ruhurura nyuma y'imvura yiriwe igwa i Nyamirambo

Umutoza wungirije wa Gicumbi, Bwanamwana Camarade, niwe wahagurukaga kenshi atanga inama ku bakinnyi  be

Kalisa Rashid ufatiye runini Kiyovu Sports hagati mu kibuga ni umwe mu bayoboye umukino w'uyu munsi

Bancamwabo Athanase ahanganye na Djuma wa Kiyovu Sports

Abakinnyi ba Gicumbi bari ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona kugeza ubu bakoze iyo bwabaga ngo nibura batahane inota rimwe

Nyuma y'uko abakinnyi bagarutse mu kibuga ngo igice cya kabiri gitangire hagaragaye ibisa n'ikoreshwa ry'amarozi ku ruhande rw'ikipe ya Gicumbi

Nyuma y'amazi umunyezamu yakurikijeho kuminjira mu izamu ibisa n'ifu

Nyuma arangije kuminjira ayobora bagenzi be mu isengesho

N'ubwo aba yabanje ku ntebe y'abasimbura, Ndoli udakunda kwicara ubusa aba atera akanyabugabo bagenzi be bari mu kibuga

Kuri uyu mukino Umutoza Mukuru wa Gicumbi, Bekeni, wisabira kwirukanwa ntiyigeze yigora ahaguruka

Banamwana Camarade wungirije Bekeni yari afite inyota y'intsinzi kuri uyu mukino

Polisi yari iri hafi aho icunze umutekano

Kuri koruneri yaturutse ku ruhande rw'ibumoso yatewe na Nizeyimana Djuma, Nizeyimana Jean Claude bakunda kwita Rutsiro yagiye mu birere ashyiraho umutwe

Rutsiro ahanze amaso abafana be buzuye ibyishimo nyuma y'igitego cy'intsinzi yari amaze kubahesha

Anselme mu kirere yagerageje kugarura umupira asanga wageze mu izamu

Umutoza wa Kiyovu Sports,Kirasa Alain, atanga amabwiriza ku bakinnyi be

Djabil Mutarambirwa ntiyigeze aha agahenge abakinnyi be kugeza igihe babonye igitego cy'intsinzi

N'ubwo yitwa Sozera Anselme ariko mu mugongo yari yambaye izina ''DeGea'' umunyezamu w'ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza

Amafoto: Ntare Julius