Ubu bugambanyi buvugwa muri Etincelles FC bwatangiye kunuganugwa nyuma y’uko itsinzwe imikino ibiri (ubanza n’uwo kwishyura) na Musanze FC.
Ibi kandi, byongeye kugira imbaraga ubwo umunyezamu wayo, Nsengiyumva Emmanuel ’Biganza’, yavaga mu mwiherero mu ijoro rya tariki ya 15 Gicurasi 2021 kandi ntawe yasabye uruhushya. Yagarutse mu mwiherero bucyeye bwaho ari nawo munsi iyi kipe yakinnyeho na Police FC.
Biganza akigaruka mu mwiherero, yaketsweho ubugambanyi nubwo atabuhamijwe, ariko umutoza Bizimungu Ally ahitamo kutamukinisha.
Gusa, ubuyobozi bwa Etincelles FC bwatangiye iperereza kuko uretse umunyezamu Biganza, ubwo abayobozi bakoranaga inama n’abakinnyi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, bwavuze ko bugiye gukurikirana abandi bagambaniye ikipe kugeza ubwo yisanga mu munani azahatanira kutamuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Muri iyi nama yahuje ubuyobozi, abakinnyi n’abatoza, banaganiriye kandi ku ntego bagomba kwinjirana mu yindi mikino irindwi isoza Shampiyona kugira ngo batazisanga mu Cyiciro cya Kabiri kandi ari ikipe y’ubukombe.
Ikipe ya Etincelles FC yari mu itsinda rya gatatu, yasoje imikino yayo ifite amanota ane mu mikino itandatu yakinnye kuko yatsinzwemo ine, itsinda umwe inanganya undi umwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!