Rayon Sports iheruka guhemba Ukwezi kwa Gashyantare, ubu abakinnyi bakaba bishyuza imishahara y’amezi ya Werurwe na Mata, bavuga ko ubuyobozi ntacyo burababwira.
Bamwe mu bakinnyi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko batorohewe no kuba bamaze amezi abiri badahembwa.
Umwe yagize ati “Baheruka kuduhemba Ukwezi kwa Kabiri [Gashyantare], ukwa Gatatu n’ukwa Kane turacyayategereje. Nubwo duhorana na Perezida ariko nta gakuru k’umushahara atubwira, n’ubu turi kumwe na we hano ku myitozo y’Ikipe y’abagore, nk’ibisanzwe iraza kurangira yitahire nta cyizere aduhaye.”
Bamwe mu bakinnyi kandi bababazwa n’uko hari igihe bamwe muri bo bahabwa amafaranga abandi ntibayabone.
Hari uwagize ati “Ikibazo ni uko bamwe bahabwa amafaranga abandi ntibayabone, nk’ubu baturimo umwenda w’uduhimbazamusyi tubiri; ak’umukino wa Intare FC [wa mbere w’Igikombe cy’Amahoro], na Police FC na wo w’Igikombe cy’Amahoro.”
Yakomeje agira ati “Ku ka Intare FC, bamwe mu bakinnyi baragahawe abandi ntitwakabonye. Ku ikipe ishaka gutwara Igikombe cya Shampiyona si uku bagakwiye kubigenza, twese turahatanira inyungu z’ikipe kandi dutanga imbaraga zingana bagakwiye kutuba hafi kugeza ku munsi wa nyuma."
Gikundiro irakira Police FC mu mukino wa ¼ wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Gicurasi 2023. Umukino ubanza warangiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru yegukanye intsinzi y’ibitego 3-2.
Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 55, irushwa na Kiyovu Sports ya mbere amanota abiri gusa.
Mu mikino itatu ya Shampiyona isigaje, izakira Gorilla FC tariki 7 Gicurasi, yakire Marines FC tariki 21 Gicurasi mu gihe izasoreza kuri Sunrise FC, tariki 28 Gicurasi 2023 i Nyagatare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!