Iyi ni intsinzi ya mbere bari babonye nyuma nyuma yo kwigizayo by’agateganyo Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal washinjwe amakosa yagiye akora agashora ikipe mu myenda n’igihombo.
Wari umukino kandi wasize Kiyovu Sports ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota umunani, aho ikurikiye Musanze FC ya mbere n’amanota 10 n’Amagaju FC ya kabiri n’amanota icyenda.
Nyuma y’uko Umusifuzi Uwikunda Samuel ahushye mu ifirimbi ko umukino urangiye, abayobozi ba Kiyovu Sports barimo Perezida w’Umuryango, Ndorimana Jean François Régis ’Général’; Visi Perezida, Mbonyumuvunyi Abdul Karim n’Umunyabanga Mukuru, Karangwa Jeanine, bitereye mu bicu bishimira iyi ntsinzi ari na ko Jeanine we yanyuzagamo agacinya akadiho.
Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kiyovu Sports ndetse akaba n’umukunzi wa ruhago w’akadasohoka, Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya 2000 na 2017, yakoze ’Général’ mu kiganza amushimira ko ahesheje ikipe yihebeye intsinzi mu mukino utari woroshye dore ko n’Umutoza w’Urucaca, Petros Koukouras, yawuherewemo ikarita itukura.
Nyuma yo guhoberana no gucinya akadiho, Général na Karim bamanutse mu kibuga hagati bajya gushimira abafana bake baje gushyigikira Urucaca ndetse no guhobera abakinnyi bitanze bagatahana amanota atatu.
Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis ’Général’ kandi yagiye kureba Umurundi Kirongozi Richard ’Bazombwa’ ku ntebe y’abasimbura nyuma y’uko yagiriye ikibazo cy’imvune muri uyu mukino.
Kiyovu Sports izasubira mu kibuga yakirwa n’Amagaju FC kuri Stade Huye, tariki 11 Ukwakira, ikurikizeho kwakira Marines FC tariki 14 Ukwakira mbere yo gusura Police FC tariki 20 Ukwakira 2023.
Amafoto: Ntare Julius
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!