00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo Carlos Ferrer ahamagaramo buzageza Amavubi i Abidjan?

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 March 2023 saa 09:36
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yahamagawe n’Umutoza Carlos Alós Ferrer mbere yo guhura na Bénin mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire mu mwaka utaha, ikomeje kwibazwaho byinshi.

U Rwanda rufite inota rimwe mu mikino ibiri ibanza rwahuyemo na Mozambique ndetse na Sénégal mu Itsinda L, ruzabanza i Cotonou ku wa 22 Werurwe mbere yo kwakira umukino w’Umunsi wa Kane uzabera i Huye ku wa 27 Werurwe.

Iyi mikino ibiri ni yo izagaragaza aho Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ihagaze mu rugendo rwo gushaka uburyo yasubira mu Gikombe cya Afurika yitabiriye inshuro imwe mu 2004 ubwo cyari cyabereye muri Tunisia.

Amavubi azaba asabwa gutsinda Bénin cyangwa kubona amanota ane muri iyi mikino izayahuza n’iki gihugu cya nyuma kitarabona inota rimwe mu Itsinda L, kugira ngo yizere kuzahura na Mozambique ndetse na Sénégal muri Kamena akeneye imibare mike itayashyira ku gitutu gikabije.

Kuri ubu, iri tsinda riyobowe na Sénégal ifite amanota atandatu, igakurikirwa na Mozambique ifite ane mu gihe u Rwanda rufite rimwe naho Bénin ikagira zeru ku mwanya wa nyuma.

Ikipe Carlos Ferrer yahamagaye ntifitiwe icyizere n’Abanyarwanda

Ikibuga kigira ibyacyo, umupira mu kibuga ukidunda ndetse ukabamo amahirwe. Ibyo bivuze ko byose bishoboka mu mupira w’amaguru.

Nubwo bimeze gutyo ariko, abahanga bazakubwira ko umupira w’amaguru wabaye siyansi idahinduka ku buryo “uko wabibye ari ko usarura”.

Ubwo Umutoza w’Amavubi, Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer, yatangazaga abakinnyi 30 bazitegura imikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Bénin muri uku kwezi, benshi batunguwe no kubona hari amazina yasigaye.

Gusigara kwa bamwe ni ibisanzwe kuko niba utoranyije abakinnyi 30 bihita byumvikana ko abasigaye ari bo benshi. Icyo kwibaza icyo gihe ni: Hatoranyijwe bande?

Ku bakurikirana umupira w’amaguru w’u Rwanda, ikipe yahamawe na Ferrer ku wa 10 Werurwe, babona ko “yiganjemo abakinnyi badakina mu gihe hasigaye abahagaze neza.”

Mu mazina yahamagawe abantu bagatungurwa harimo Manzi Thierry umaze ukwezi kumwe ageze muri AS Kigali, Rwatubyaye Abdul utarajya mu bihe bye nyuma yo gukira imvune, Bizimana Djihad ukina bigoranye mu Bubiligi, Iradukunda Siméon wa Gorilla FC, Niyonzima Ally ukina gake mu Burundi na Iraguha Hadji umaze iminsi afite imvune.

Abo biyongeraho Muhozi Fred utabona umwanya ubanza mu kibuga muuri Kiyovu Sports, Nyarugabo Moïse udafite byinshi afasha AS Kigali, Mugisha Gilbert udafite umwanya uhoraho muri APR FC na Mugisha Didier utaragira byinshi afasha Police FC amazemo igihe gito nyuma yo kuva muri Bugesera FC.

Gusa, si uko ari abakinnyi babi ahubwo ni uko bahamagawe hari ahandi bamaze iminsi bakina basigaye. Muri abo harimo Hakizimana Adolphe, Usengimana Faustin, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ruboneka Jean Bosco, Niyonzima Haruna, Niyibizi Ramadhan, Hakizimana Muhadjiri na Gérard Bi Gohou udafite ikipe, ariko wahawe ubwenegihugu ngo akinire u Rwanda none akaba atarufashije aho bikenewe.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko bamwe muri aba bakinnyi batahamagawe kubera ibibazo bwite bafitanye na FERWAFA cyangwa umutoza Carlos Ferrer.

Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yahamagawe n'Umutoza Carlos Ferrer ntivugwaho rumwe

Uburyo Carlos ahamagaramo ni byo kibazo cyangwa n’urwego rw’abakinnyi ni urwo kwibazwaho?

Ubwo yatangazaga aba bakinnyi bagomba kwitegura Bénin, Carlos Ferrer yavuze ko we n’abo bafatanya bagowe no gukora amahitamo y’abakinnyi kuko urwego rw’abakinnyi mu marushanwa y’imbere mu gihugu rwazamutse.

Uyu mutoza uzakina imikino ibiri itaha adafite Nishimwe Blaise, Ndayishimiye Thierry na Gérard Bi Gohou bamutsindiye ibitego bitatu yinjije mu mikino umunani amaze gutozamo Amavubi, yavuze ko agerageza gukurikirana abakinnyi bose b’Abanyarwanda bakina hanze yifashishije porogaramu yahawe na FERWAFA.

Gusa, si ubwa mbere ahamagaye ikipe yibazwaho byinshi kuko n’ubwo yasezerwaga na Ethiopia mu majonjora yo gushaka itike ya CHAN, na bwo yahamagaye ikipe yarimo abakinnyi benshi bamaze iminsi badakina.

Hejuru y’ibi, nta wakwirengagiza ko nubwo bivugwa ko Shampiyona y’u Rwanda yazamuye urwego ariko ikiri hasi ugereranyije n’izo mu bindi bihugu.

Ibyo bigaragazwa n’uburyo amakipe aserukira igihugu atarenga umutaru ndetse nta bakinnyi bava mu Rwanda bagiye gukina muri Shampiyona zikomeye haba muri Afurika cyangwa ku yindi migabane.

Benshi mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze uzasanga batari mu makipe akomeye, byongeye kandi batari mu bo amakipe yabo agenderaho.

Kanda hano urebe urutonde rw’abakinnyi, Umutoza Carlos yahamagaye mu Amavubi yitegura imikino ya Bénin.

Amavubi azakina na Bénin imikino ibiri mu mpera z'uku kwezi
Carlos Alós Ferrer wongerewe amasezerano azamugeza muri Werurwe 2025, yasabwe kujyana Amavubi mu Gikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages