Uyu mukino uhuza Kiyovu Sports na Rayon Sports urakinwa saa Kumi n’Ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Urakurikira uhuza Mukura VS na Musanze FC zihatanira umwanya wa gatatu saa Cyenda.

‘‘Made in Rwanda Cup 2022’’ ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, RSB.

Imikino ya ½ muri iri rushanwa yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ukwakira 2022. Kuri uwo munsi, Kiyovu Sports yatsinze Mukura VS igitego 1-0 mu gihe Rayon Sports yasezereye Musanze FC kuri penaliti enye kuri ebyiri nyuma yo gusoza iminota 90 isanzwe y'umukino amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gihe habura amasaha make ngo imikino ya nyuma ikinwe, Kiyovu Sports yasohoye integuza yawo igaragaza ko itari bworohere Rayon Sports.

Kiyovu Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yashyizeho ifoto iriho abakinnyi bayo batatu bafite intwaro zitandukanye zirimo inkota n’imbunda nto mu kwerekana ko bambariye urugamba.

Muri ubwo butumwa kandi ku mahirwe amakipe yombi yahawe, Kiyovu Sports yerekanye ko ifite 99.9% mu gihe Rayon Sports ifite 0.1% isigaye.

Kuri ubu butumwa, abakunzi ba ruhago bavuze ko Kiyovu Sports yashyize ibintu ku rundi rwego, abandi bashimangira ko iyi kipe itari burusyeho imbere ya Gikundiro yabo.

Mutagatifu Official yagize ati “Kiyovu Sports ndabona iby'umupira ibigize filimi, ni zo zibamo montages. Iyi foto ejo nzayibagarurira Rayon Sports imaze kubahabya.’’

Karangwa Albert yagize ati “Ese ubwo muzirirwa muza koko? Murambabaje.’’

Rwankomati we yavuze ko “Abayovu nk’abafana ba APR FC tubari inyuma kuko ikipe yacu yarabatinye kabisa uyu mwaka. Mushyiremo agatege murebe ko mwatwara na shampiyona.’’

Muti7 Rtd na we yagize ati “Kubita Gasenyi [Rayon Sports] yomongane isubire icyaro.’’

Ku mahirwe, Kiyovu Sports yihaye, Mutuyimana Emmanuel, yavuze ko yatangajwe n’itandukaniro ririmo.

Yakomeje ati “Nsekejwe n’ayo mahirwe mwatanze. Ibyo bimeze nko kubona imbwa yuriye igiti.’’

Kiyovu Sports yabonye izuba mu 1964 mu gihe Rayon Sports yo yashinzwe mu 1965. Ikipe y’Urucaca ni yo ihagaze neza ugereranyije na Rayon Sports kuko mu mikino itanu iheruka kuyahuza muri shampiyona, yatsinzemo itatu, inganya umwe, Gikundiro itsinda umwe.

Muri iyo mikino, Kiyovu Sports yinjije ibitego umunani mu gihe Rayon Sports yanyeganyeje inshundura inshuro enye.

Ikipe izegukana igikombe cya ‘Made in Rwanda Cup 2022’ izahabwa miliyoni 5 Frw, iya kabiri ihabwe miliyoni 4 Frw, iya gatatu izafata miliyoni 3 Frw mu gihe iya kane izatahana miliyoni 2 Frw.

Kiyovu Sports yikomanze ku gatuza mbere yo gucakirana na Rayon Sports
Kiyovu Sports yikomanze ku gatuza mbere yo gucakirana na Rayon Sports
Kiyovu Sports ni yo yatsinze imikino ibiri iheruka kuyihuza na Rayon Sports muri Shampiyona y'Umupira w'Amaguru mu Rwanda
Kiyovu Sports ni yo yatsinze imikino ibiri iheruka kuyihuza na Rayon Sports muri Shampiyona y'Umupira w'Amaguru mu Rwanda
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari mu kibuga ubwo iyi kipe yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari mu kibuga ubwo iyi kipe yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga ku mukino uheruka wa Shampiyona wahuje iyi kipe na Kiyovu Sports wakinwe muri Werurwe 2022
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga ku mukino uheruka wa Shampiyona wahuje iyi kipe na Kiyovu Sports wakinwe muri Werurwe 2022